Kakule Mugheni Fabrice yasezerewe na Musanze FC

Umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice ukina hagati mu kibuga wari umaze amezi atandatu gusa mu Ikipe ya Musanze FC, yamaze gusezererwa atarangije amasezerano ye

Ibi byabaye ejo ku wa 3 Mutarama 2024 uyu mukinnyi wari wasinyiye Musanze FC amasezerano y’umwaka umwe mu mpeshyi ya 2023 yahabwaga urupapuro rumurekura agatandukana n’iyi kipe yari asigajemo amezi atanu nk’uko Kigali Today yabihamirijwe n’ubuyobozi bwa Musanze FC.

Kakule Mugheni Fabrice yasezerewe na Musanze FC atarangije amasezerano ye
Kakule Mugheni Fabrice yasezerewe na Musanze FC atarangije amasezerano ye

Ntabwo ari Kakule Mugheni Fabrice wenyine watandukanye na Musanze FC kuko Jonathan Mangala Yaya ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Nicholas Ashade Ayomide ukomoka muri Nigeria nabo bahawe impapuro zibasezerera.

Nicolas Ashade ni undi mukinnyi wasezerewe na Musanze FC
Nicolas Ashade ni undi mukinnyi wasezerewe na Musanze FC
Jonathan Mangala Yaya nawe yahawe urupapuro rumurekura
Jonathan Mangala Yaya nawe yahawe urupapuro rumurekura

Mugheni Kakule Fabrice yagiye muri Musanze FC z’uyu mwaka w’imikino 2023-2024 ntangiriro aho yagiye avuye mu ikipe ya AS Kigali. Uyu mugabo mu Rwanda akaba amaze gukinira ikipe ya Police FC,Kiyovu Sports,Rayon Sports,AS Kigali na Musanze FC avuyemo.

Musanze FC mu rwego rwo kongera imbaraga bashyiramo abakinnyi bashya,mu myitozo bari gukora bitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona bari gukoresha igeragezwa abakinnyi batatu barimo ukina hagati yugarira ndetse n’abakina basatira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka