Ni shampiyona yari imaze amezi atanu ikinwa mu byiciro bine ari byo, ibigo bifite abakozi barenze 100, ibigo bifite abakozi bari munsi y’abakozi 100, ibigo byigenga ndetse n’icyiciro cy’abagore.
Muri ibi byiciro byose, ikipe y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, ni yo yihariye ibihembo kuko yegukanye ibikombe bitatu byo mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari hejuru ya 100 muri Basketball, Volleyball ndetse no mu mupira w’amaguru.
Dore uko ibikombe byagiye bitangwa:
Ikipe ya Immigration yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru itsinze ikipe ya RwandAir kuri penaliti 3-1 nyuma y’aho umukino wari warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Immigration yongeye kwegukana igikombe cya Basketball itsinze ikipe ya RwandAir ku mukino wa nyuma ndetse yongera no kwegukana igikombe cya Volleyball, aha hose hari mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari hejuru ya 100.
Mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi ya 100, mu mukino wa Basketball, igikombe cyegukanywe na IPRC-Kigali itsinze RTDA ku mukino wa nyuma, naho muri Volleyball igikombe cyegukanwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) itsinze Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) ku mukino wa nyuma.
Muri iki cyiciro mu mupira w’amaguru, igikombe cyegukanywe na Rwanda Medical Supply (RMS) itsinze Rwanda Mining Board (RMB) ku mukino wa nyuma.
Mu cyiciro cy’ibigo byigenga mu mupira w’amaguru, ikipe ya Ubumwe Grand Hotel ni yo yegukanye igikombe itsinze Centor Ltd ibitego 2-1.
Mu mukino wa Basketball muri iki cyiciro, igikombe cyegukanywe na BK itsinze Stecol.
Mu cyiciro cy’abagore hakinwe imikino ibiri, Basketball na Volleyball aho mu mukino wa Volleyball, ikipe ya Rwanda Revenue Authority ari yo yegukanye igikombe naho, muri Basketball igikombe cyegukanwa na REG.
Aya makipe yose yegukanye ibikombe, azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika izabera mu gihugu cya Congo Brazzaville muri Mata 2024.
Iyi mikino y’abakozi mu Rwanda, ni ngarukamwaka aho yatangiye kuba kuva mu 1999 kugeza n’ubu.
U Rwanda rwahawe kuzakira iyi mikino ku rwego rwa Afurika mu mwaka wa 2025.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|