Guy Bukasa watozaga Gasogi United yerekeje muri Rayon Sports

Umutoza Guy Bukasa wari umaze umwaka atoza ikipe ya Gasogi United, yamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 01/07/2020 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yagiranye ibiganiro na Guy Bukasa wari usanzwe atoza ikipe ya Gasogi United.

Mu kiganiro n'itangazamakuru uyu mutoza yari yemeje ko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports
Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu mutoza yari yemeje ko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe ya Rayon Sports yaje gusoza ibiganiro yagiranaga n’uyu mutoza, asinyira kuzayibera umutoza mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino

Uyu mutoza usanzwe ahembwa amafaranga 1500$ buri kwezi, ikipe ya Rayon Sports yemeye kuzajya imuha 4,000$, akazizanira n’umutoza wari usanzwe umwungirije mu ikipe ya Gasogi United.

Ikipe ya Rayon Sports kandi ku munsi w’ejo yari yanasinyishije umunyezamu Kwizera Olivier na we wakiniraga ikipe ya Gasogi United.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyari cyateguwe na Gasogi United, uyu mutoza yari yemeje ko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ariko atarasinya, gusa amakuru yizewe yageraga kuri Kigali Today ni uko uyu mutoza yagiye muri iki kiganiro yamaze gusinya amasezerano.

Guy Bukasa ubu ni umutoza wa Rayon Sports bidasubirwaho

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ese Aho byemejwe ko Kwizera Olivier ari umukinnyi wa Rayon Sport rya josi rya KNC ryaraciwe? Bibiliya iratubwira ngo ntukarahire...

Munyaneza yanditse ku itariki ya: 3-07-2020  →  Musubize

Muri reyon kubona umutoza mushya nibintu byiza kuri ekepe . Gusa mudusobanurire neza niba uwo mutoza yaba yararangije amasezerano muri GASOGI .

Leonard yanditse ku itariki ya: 3-07-2020  →  Musubize

KNC na Radio/TV 10 bye arata, najyaga mbyemera, nkabiha agaciro. Gusa, nyuma y’amagambo amaze iminsi avuga kuri Sadate na Rayon byatumye munyuzamo ijisho. Hari n’aho ngera nkagira iseseme iyi nkomeje gukurikira ama interventions ku yandi ma radios avuga sport.

Inama namugira ni ukugabanya amagambo, ubundi akubaha son homologue nkuko bari igihe abimwita. Sinon, gutuka mugenzi wawe ngo ajye yikinisha, ngo kibwete, ibyo simbibonamo indangagaciro nyarwanda.

Erega jya uvuga uziga kuko n’iyo television/radio wiratana ko ufitemo imigabane, ejo bishobora guhomba kandi ingero ni nyinshi.

VUGUZIGA ni umwana w’umunyarwanda.

Ntuzibeshye ngo witwaze ibibazo internes bya Rayon Sport, maze wumve ko ugomba kwandagaza homologue wawe.

Aba Rayons, nous sommes UN & INDIVISIBLES.

Andrew yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Oyeee, bravo Gikundiro yacu. Ba nduru ndende noneho barirukanka!

Thomas yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka