Gicumbi yabonye amanota atatu ya mbere nyuma yo kwirukanwa kwa Bekeni

Ikipe ya Gicumbi yabonye amanota atatu ya mbere, nyuma yo gusezererwa k’umutoza Bekeni wari wabyisabiye

Ikipe ya Gicumbi yatsinze umukino wayo wa mbere muri Shampiona y’uyu mwaka, aho yatsinze ikipe ya Kirehe igitego 1-0, umukino wabereye kuri Stade ya Gicumbi.

Wari umukino ubimburira indi mikino y’umunsi wa cyenda wa Shampiona, aho iyi kipe iheruka gutandukana n’umutoza Bizimana Abdu Bekeni, ikaba ku mukino wa mbere wa Banamwana Camarade nk’umutoza mukuru.

Gicumbi iri gutozwa na Camarade yabonye amanota atatu
Gicumbi iri gutozwa na Camarade yabonye amanota atatu

Ikipe ya Gicumbi n’ubwo yatsinze uyu mukino iraguma ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa Shampiona rw’agateganyo n’amanota atanu, n’ubwo iyanganya n’Amagaju na Etincelles.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka