Etincelles FC itsinzwe na APR FC, abafana batabariza ikipe yabo

Ikipe ya Etincelles FC yihagazeho ikina neza mu mukino w’umunsi wa 23, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ariko ihatsindirwa 1-0 na APR FC ikomeje kuyobora shampiyona.

APR FC yatsinze Etincelles FC
APR FC yatsinze Etincelles FC

Ni umukino iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu yaje gukina ifite ibibazo, birimo kuba abakinnyi bamaze amezi abiri badahembwa ndetse no kwitegura bitagenze neza, kuko yageze mu Mujyi wa Kigali mu masaha ya saa saba z’igicamunsi ku wa Gatandatu, ifite umukino saa kumi n’ebyiri z’umugoroba byose bishingiye ku bukene buri kuyivugwamo muri iki gihe.

Bitandukanye n’ibyo abantu batekerezaga kubera ibyo bibazo, ikipe ya Etincelles FC yatangiye umukino yihagazeho yewe inagera imbere y’izamu rya APR FC, kuko abakinnyi nka Kakule Mukata Justin, Niyonkuru Sadjati, Niyonsenga Ibrahim bayifashaga kugira umutekano igumana umupira igihe, ndetse inawugeza imbere y’izamu ikabona koruneri nyinshi.

APR FC nk’ikipe nkuru kandi yari no mu rugo yakoraga ibishoboka byose, ngo irebe ko yabona ibitego aho Kwitonda Alain Bacca ku ruhande rw’iburyo, Ruboneka Jean Bosco ibumoso bose imbere bahinduraga imipira bashakisha Shaiboub Eldin, wari rutahizamu w’umunsi ariko ba myugariro ba Etincelles FC bakihagararaho.

Shaiboub Eldin Abderlahman watsindiye APR FC
Shaiboub Eldin Abderlahman watsindiye APR FC

Ku munota wa 29 Etincelles FC yasimbuje mu buryo itateguye, kuko kapiteni wayo Nshimiyimana Abdoul yagize ikibazo cy’imvune maze hajyamo Iraguha Awad. Mu minota 15 ya nyuma y’igice cya mbere Etincelles FC yakinnye umupira watunguraga abari muri Kigali Pelé Stadium bose, inahusha uburyo bwinshi bwabaga bwabazwe imbere y’izamu rya Pavelh Ndzila, iki gice kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Etincelles FC yinjiye mu gice cya kabiri neza, aho mu ntangiriro zacyo ku munota wa 47 rutahizamu wayo Gedeon Bendeko, yahushije igitego arebana n’umunyezamu Pavelh Ndzila amaso ku yandi nyuma y’amakosa yari akozwe n’ubwugarizi bwa APR FC, ariko umupira awutera hejuru y’izamu kure. Ku munota wa 52 APR FC yasimbuje ikuramo Taddeo Lwanga, na Niyomugabo Claude ishyiramo Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan.

Ku munota wa 54 w’umukino, Kwitonda Alain Bacca yazamukanye umupira yihuta awucomekera Fitina Omborenga, wari mu rubuga rw’amahina ahita na we awuterekera Shaiboub Eldin Al Abderlahman na we atazuyaje ahita atera umupira mu izamu ryari ririnzwe na Arakaza Marc Arthur, atsindira APR FC igitego cya mbere. Ikipe ya Etincelles FC yahise isimbuza ikuramo Rwigema Pascal hinjira Ciza Hussein Mugabo.

Bishimira intsinzi
Bishimira intsinzi

Bitandukanye n’igice cya mbere ariko mu gice cya kabiri APR FC yarushaga Etincelles FC mu gusatira, aho Mugisha Gilbert yari yagoye Nsabimana Hussein wakinaga iburyo bwa Etincelles FC inyuma, nubwo imipira yajyanaga imbere itagiraga byinshi ikora bifatika. APR FC yageze aho ikuramo Shaiboub Eldin Abderlahman ishyiramo rutahizamu Victor Mbaoma, ngo irebe ko yayibonera igitego cya kabiri ariko umukino urangira itsinze igitego 1-0, yujuje amanota 52 mu mikino 22 kuko ifite umukino w’ikirarane.

Etincelles FC yakomeje kugana ahabi kuko yagumanye amanota 22 aho iri ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma. Ibi nibyo byatumye abafana bari baherekeje iyi kipe bitwaza ibyapa byanditseho amagambo atabariza iyi kipe, ko igeze ahabi ngo inzego zitandukanye zitabare.

Bimwe mu byapa byasabaga Umukuru w’Igihugu kubaba hafi, kuko Akarere kayitereranye ikaba igiye kumanuka, aya magambo kandi yiyongeraho ayari ku kindi cyapa cyari cyanditseho amagambo asaba Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, kubabariza Akarere ka impamvu katereranye ikipe.

Abafana basabye Intara y'Iburengerazuba kubaza Akarere ka Rubavu impamvu katereranye ikipe
Abafana basabye Intara y’Iburengerazuba kubaza Akarere ka Rubavu impamvu katereranye ikipe

Ibi byose bijyana n’ibibazo ikipe irimo by’amakiro byanatumye imyiteguro y’uyu mukino n’indi itandukanye bigorana, kuko kuva imikino yo kwishura ya shampiyona yatangira ibaye umunani ikipe idatsinda.

Indi mikino yabaye:

Gorilla FC 1-1 Amagaju FC
Bugesera FC 0-2 Mukura VS
Musanze FC 1-0 Muhazi United

Inkuru bijyanye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka