Buri mukinnyi wa Etincelles FC yahawe 1200 Frws batumwa gutsinda APR FC

Buri mu mukinnyi w’ikipe ya Etincelles FC yahawe amafaranga 1277 mu gihe bitegura APR FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ejo Ku wa Gatandatu batari bamenya ko ikipe izagera ku kibuga.

Amakuru Kigali Today ifitiye gihamya yemeza ko iyi kipe yugarijwe n’ibibazo by’amikoro, iby’iyi myiteguro nkene yayo byabaye ejo Ku wa Kane ubwo mu myitozo yakorewe kuri stade Umuganda mu gitondo basurwaga na Perezida wa Etincelles FC Ndagijimana Enock, maze akabasaba kwitwara neza muri uyu mukino bazakirwamo na APR FC iri ku mwanya wa mbere.

Buri mukinnyi wa Etincelles FC yahawe 1200 Frws batumwa gutsinda APR FC
Buri mukinnyi wa Etincelles FC yahawe 1200 Frws batumwa gutsinda APR FC

Uretse Ijambo uyu muyobozi yababwiye gusa, ryari riherekejwe n’ibyatunguye buri wese kuko ryarimo ko ikipe y’abakinnyi 30 yose buri mukinnyi ahawe amafaranga 1277 kugira ngo agire imbaraga zo kuzatsindira ikipe ya APR FC i Kigali.

Iki cyabiri buri mukinnyi yabonye gituruka ku madolari 30 Ndagijimana Enock yageneye ikipe yose aho iyo ukoze imibare ukurikije uko idolari rihagaze ku isoko havamo ibihumbi 38 335,56 Frw ikipe yose yagabanye.

Abakinnyi basabye kutabazwa umusaruro

Nyuma yo kubona ubuzima babayemo abakinnyi ngo babwiye ubuyobozi ko ntawe uzagira icyo ababaza ku byava mu mukino ibyo aribyo byose, kuko intege bafite n’ubuzima barimo bitabemerera gutanga umusaruro mwiza wakwifuza ari
wo gutsinda.

Ubundi iyo habagabo gutinda guhembwa abakinnyi bacungiraga ku gahimbazamusyi bahabwaga ku mukino baba batsinze gusa nako ntibagaheruka kuko kuva imikino yo kwishyura yatangira mu mikino irindwi bamaze gukina batsinzwemo ibiri(2) bakanganya itanu kandi kunganya ntako bahabwa.

Abakinnyi n’abandi bakozi b’ikipe ya Etincelles FC barishyuza ibirarane by’amezi abiri ari
yo Mutarama na Gashyantare 2024 kuko baheruka guhembwa ukwezi k’Ukuboza 2023 nako bahawe muri Mutarama 2024.

Ikipe kuva i Rubavu iza i Kigali byabaye ingorabahizi

Kugeza mu masaha twandikaga iyi nkuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu,
amakuru twari dufite ni uko hari hataraboneka amafaranga arimo ashobora gutuma ikipe ihaguruka ngo ize mu Mujyi wa Kigali ibe yaharara.

Bamwe mu bo twaganiriye bavugaga ko bigoranye cyane ko ikipe yarara ifashe urugendo bakurikije uko ibintu bimeze kuko ubuyobozi bwari bugishakisha uko bwabona uburyo bukoresha. Ibi byari bivuze ko ikipe ishobora kuba yazaza mu Mujyi wa Kigali ejo mu gitondo ku munsi w’umukino nyirizina uzakinwaho ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi.

Havugwa imikoranire itari myiza hagati y’Akarere ka Rubavu n’ubuyobozi buyoboye ikipe

Mu minsi yashize ni bwo Akarere ka Rubavu kafashe umwanzuro wo kuzajya kihembera abakinnyi n’abakozi b’ikipe ya Etincelles FC gusa bamwe mu baba hafi ikipe bamaze igihe bavuga ko hari ibyo ubuyobozi bw’akarere butumvikana n’abayoboye ikipe bishobora kuba ari byo bituma bigira ingaruka ku bakozi bagatinda guhembwa.

Ubwo mu ntangiriro z’iki cyumweru Umuyobozi Ushinzwe urubyiruko mu karere ka Rubavu Ngoga Kalisa Isidole yari yasuye ikipe mu myitozo, abakinnyi bamubajije ikibazo bakoresheje urugero rw’uko hagize umukozi mu Karere ukora ikosa abakozi bako bose batahembwa.

Kuri iki kibazo uyu muyobozi ngo ntacyo yasubijeho ahubwo abizeza ko bari gukora ku bijyanye no guhembwa kwabo ariko amaso yaheze mu kirere kandi bakavuga ko atari ubwa mbere bahawe isezerano rivuga ngo mu cyumweru gitaha murahembwa bikarangira bitabaye.

Kugeza ubu Etincelles FC iri ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma aho ifite amanota 22 n’umwenda w’ibitego 10, hakaba hatagize igikorwa byihuse iyi kipe y’ubukombe muri ruhago Nyarwanda yamanuka mu cyiciro cya kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Njye nari nasomye nabi nari nziko ari 1200$

Byinzuki Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 2-03-2024  →  Musubize

Agatogo ka 500,Icyayi 200,Capati 200:Yose hamwe umukinnyi arasagura 270...Aririrwa atariye arye ageze kwa se na nyina.

Kamana yanditse ku itariki ya: 2-03-2024  →  Musubize

Imana ishobora no kubaha gutsinda bitabonye 1277FRW

alias yanditse ku itariki ya: 1-03-2024  →  Musubize

I can bet ko niramuka ije gukina na Rayon Sports buri mukinyi azagenerwa angana na 120,000 Frw! Genda Rwanda waragowe.....

Ruzigama yanditse ku itariki ya: 1-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka