Biravugwa ko Redouane Jiyed wanze gusifura umukino wa #AFCON2023 yahagaritswe burundu

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika biravugwa ko yahagaritse burundu umusifuzi w’Umunya-Maroc Redouane Jiyed nyuma yo kwanga gusifura umukino w’umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika 2023.

Uyu musifuzi yanze gusifura umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika cya 2023 giheruka kubera muri Côte d’Ivoire wahuje Afurika y’Epfo yawegukanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bituma ahagarikwa ubuzima bwe bwose atongeye gusifura ruhago ukundi nkuko tubikesha ibitangazamakuru byinshi byo ku mugabane wa Afurika.

N’ubwo yahagaritswe ariko n’ubundi Redouane Jiyed yari asigaje umwaka umwe gusa kugira ngo ajye mu zabukuru n’ubundi ave muri uyu mwuga wo kuyobora imikino,ibi kandi bivuze ko nta yindi mirimo ashobora guhabwa nyuma yo guhagarikwa kuko nubwo umusifuzi ashobora gusoza urugendo nk’umusifuzi ariko ashobora kwifashishwa mu bundi buryo butandukanye bwo gutegura imigendekere myiza y’imikino.

Umunya-Maroc Redouane Jiyed bivugwa ko yahagaritswe gusa we akabihakana
Umunya-Maroc Redouane Jiyed bivugwa ko yahagaritswe gusa we akabihakana

Gusa n’ubwo ibinyamakuru byinshi byemeje ko yahagaritswe burundu, ikinyamakuru cyitwa “Winwin” cyagiranye ikiganiro na Redouane Jiyed, abihakana yivuye inyuma, avuga ko ari ibivugwa mu itangazamakuru ari ibintu biri kuva ku bantu bifuza kumuharabika batangaza amakuru y’ibinyoma.

Redouane bivugwa ko yahagaritswe burundu, mu gieh cye yatanze amakarita y'umuhondo 777
Redouane bivugwa ko yahagaritswe burundu, mu gieh cye yatanze amakarita y’umuhondo 777

Mu rugendo rwe uyu mugabo ufite imyaka 44 yasifuye imikino 209 harimo icyenda y’Igikombe cya Afurika akaba mu gihe yamaze asifura yaratanze amakarita 777 ndetse n’amakarita atukura 68 ndetse anasifura penaliti 78.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka