Batatu ba AS Kigali barwaye by’amayobera mbere yo guhura na Sunrise FC, hikangwa amarozi

Abakinnyi batatu b’ikipe ya AS Kigali barimo ba myugariro babiri barwaye mu buryo bw’amayobera mbere yo guhura na Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona uteganyijwe kuri iki Cyumweru hikangwa amarozi.

Ubu burwayi bw’amayobera bwaje butunguranye muri iyi kipe bwatangiye kugaragara ubwo ikipe ya AS Kigali yari imaze kugera mu karere ka Nyagatare nk’uko amakuru yizewe Kigali Today yahawe abivuga.

Abakinnyi ba AS Kigali barwaye bitunguranye mbere yo guhura na Sunrise FC hikangwa amarozi
Abakinnyi ba AS Kigali barwaye bitunguranye mbere yo guhura na Sunrise FC hikangwa amarozi

Ku ikubitiro ikipe ikigera muri aka karere myugariro Kayiranga Leon yumvise afite umuriro maze apimwe na muganga w’ikipe basanga ariko biri.

Yahise yihutanwa kwa mu bitaro bya Nyagatare akorerwa ibizamini byagaragaje ko arwaye indwara ya malariya ndetse na Tifoyide mu gihe yagiye nta kibazo afite nta n’ikimenyetso agaragaza. Ibi byatumye atanakora imyitozo ikipe yakoze ejo ku wa Gatandatu n’igihe twandikaga iyi nkuru akaba yari akirwaye.

Ikipe yakoze imyitozo idafite Kayiranga Leo inarangira neza isubira aho bacumbitse bafata amafunguro ya nijoro, nyuma yaho abakinnyi n’abandi bakomeje kuganira bisanzwe bareba n’umukino wa shampiyona y’u Budage aho Bayern Munich yatsinzwe na Borussia Dortmund ibitego 2-0.

Mu gihe harebwaga uyu mukino myugariro Hakizimana Abdoulkarim yavuze ko ari kuribwa mu nda bagira ngo ni ibisanzwe, ntabwo byari ibisanzwe kuko yakomeje kuribwa cyane bituma ajyanwa mu bitaro by’igitaraganya mu masaha ya saa sita ,saa saba z’ijoro.

Ntabwo byabaye ibyoroshye kuri uyu musore kuko yari arwaye cyane byatumye anarara mu bitaro bya Nyagatare ndetse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ubwo twandikaga iyi nkuru yari akiri mu bitaro hanitegurwa ko agiye koherezwa akajyanwa n’imbangukiragutabara kuvurirwa mu mujyi wa Kigali nk’uko byemejwe n’uwaduhaye aya makuru.

Ati "We aranarwaye cyane ku buryo ubu turi gutegura ukuntu imbangukiragutabara igiye kumujyana i Kigali, we ntabwo byoroshye ubu ntahumeka kandi twakoranye imyitozo."

Undi mukinnyi wagize ikibazo ariko we bidakomeye cyane nk’abandi ni Nyarugabo Moise ukina hagati mu kibuga aho n’ubwo we atagiye mu bitaro ariko nawe yarwaye ari uko ikipe igeze i Nyagatare.

Hikanzwe amarozi

Umwe mu bantu bo muri AS Kigali waganiriye na Kigali Today yavuze ko batumva ukuntu abakinnyi batatu barwara kandi bose baragiye ari bazima nta n’umwe ugaragaza kurwara.

Yagize ati "Sinzi ibintu i Nyagatare baduteye, ni amayobera rwose. Ni gute warwaza abantu batatu baje ari bazima ntabwo bishoboka, ntabwo bisanzwe."

Kubera iki uyu mukino ukomeye buryo wavugwaho ibi byose?

Mu gihe shampiyona igeze ku munsi wa 25, ikipe ya Sunrise FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 26 ikaba irusha amanota ane gusa ikipe ya nyuma ya Etoile de l’Est ifite amanota 22. Ibi bivuze ko igihe cyose itakwitwara neza mu mikino itandatu isigaye harimo n’uwo bakina uyu munsi bashobora kwisanga bamanutse mu cyiciro ya kabiri mu gihe ku rundi ruhande AS Kigali yo iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 34.

Agahimbazamusyi ka AS Kigali kakubwe inshuro esheshatu

Umunyamakuru yibajije niba bitaba ari ibisanzwe bivugwa mu mupira w’u Rwanda ko abakinnyi bashobora kugira ibyo bemererwa n’ikipe bagiye gukina bakaba banirwaza, ariko asubizwa ko uretse no kuba ibizamini bya muganga bigaragaza ko abakinnyi barwaye koko, ko bitanashoboka kuko Perezida w’Icyubahiro wa AS Kigali Shema Fabrice yabemereye gukuba agahimbazamusyi kabo inshuro esheshatu.

Uyu muyobozi ikipe ishingiyeho ubu n’ubwo atari mu buyobozi bwayo by’ako kanya ahubwo yageze kuyiyobora yavuze buri mukinnyi nibatsinda Sunrise FC ahabwa ibihumbi 180 Frw ndetse akanabizeza ko mu ntangiriro z’Icyumweru gitaha areba uko bahembwa ukwezi kumwe k’umushahara dore ko ubu baberewemo amezi atatu(Mutarama, Gashyantare,Werurwe 2024).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka