APR FC izakina na AS Kigali: Uko tombola ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro yagenze

Kuri uyu wa Kane tariki 4 Mutarama 2023, kuri FERWAFA habereye tombola y’uko amakipe azakina muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024, yasize APR FC igomba guhura na AS Kigali.

APR FC izahura na AS Kigali muri kimwe cya munani cy'Igikombe cy'Amahoro
APR FC izahura na AS Kigali muri kimwe cya munani cy’Igikombe cy’Amahoro

Iyi tombola yabaye nyuma y’uko amakipe 17 akinnye ijonjora ry’ibanze hakavamo 8 yitwaye neza, agasanga umunani atararikinnye kubera ko yari afite amanota meza mu mwaka w’imikino ushize wa 2022-2023.

Ikipe ya AS Kigali ifite Igikombe cya 2021-2022, yatomboye APR FC yanatsinze ku mukino wa nyuma uwo mwaka, aho izabanza kwakira umukino.

APR FC yinjiye mu mwaka wa gatandatu idatsinda AS Kigali mu marushanwa yose bahuriramo, dore ko iheruka kubikora tariki 23 Ukuboza 2018, ubwo yayitsindaga ibitego 3-0 muri shampiyona.

Mu yindi mikino izakinwa muri 1/8, Rayon Sports izahura na Interforce FC, Komonyi FC ihure na Police FC, Gasogi United ihure na Muhazi United, Addax FC na Mukura VS, Bugesera FC na Marine FC, Vision FC izakina na Musanze FC mu gihe Gorilla FC izakina na Kiyovu Sports.

Nk’uko FERWAFA yabigaragaje, imikino yose ibanza izakinwa tariki 17 Mutarama 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka