APR FC itsinze Mukura VS biyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona

Kuri iki Cyumweru kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ikipe ya APR FC yahatsindiye Mukura VS ibitego 2-0 ikomeza kubarira ku ntoki iminsi yo gutwara igikombe cya gatanu cya shampiyona yikurikiranya.

APR FC yatsinze Mukura VS ihita irusha Rayon Sports iyikurikira amanota arindwi
APR FC yatsinze Mukura VS ihita irusha Rayon Sports iyikurikira amanota arindwi

Wari umukino wo gufasha APR FC kongera ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yayo na Rayon Sports ya kabiri yo yatsinzwe na Musanze FC. Mukura VS yagowe no kwinjira mu mukino, bituma mu minota 20 yawo ya mbere ndetse n’igice cya mbere APR FC iyisatira cyane. APR FC yanahushije uburyo bukomeye imbere y’izamu bigizwemo uruhare cyane n’umunyezamu wa Mukura VS. Hagati ha APR FC hagaragazaga ko harusha ah’iyi kipe ya Mukura VS yari yakiriye, bigatuma imipira igera cyane ku bakinnyi b’imbere ba APR FC.

Ku munota wa 12 umunyezamu wa Mukura VS Ssebwato Nicholas yakoze akazi gakomeye ubwo yakuragamo umutwe wari utewe na Nshimirimana Ismael Pitchou barebana ku mupira wari uhinduriwe ku ruhande rw’iburyo na Fitina Omborenga ariko uyu munyezamu ukomoka muri Uganda akora akazi gakomeye. Uyu mugabo yakomeje kurokora Mukura VS yarushwaga cyane dore ko ku munota wa 17 yakuyemo umupira wari utewe n’umutwe na Shaiboub Eldin Abderlahman ndetse n’ubundi buryo bukomeye yagiye akuramo.

Ku munota wa 22 gusatira APR FC yari ifite kwayibyariye umusaruro ubwo Ruboneka Jean Bosco yahinduriraga umupira ibumoso maze Nshimirimana Ismael Pitchou wari mu rubuga rw’amahina ashatse kuwakira usa nk’umunyura mu kwaha benshi banacyeka ko yaba yawukoze n’akaboko ariko ugera kuri Shaiboub Eldin Abderlahman wahise atsinda igitego cya mbere ku burangare bw’aba myugariro ba Mukura VS.Nyuma y’umunota umwe nabwo umunyezamu Ssebwato Nicholas yongeye kurebana mu maso na Kwitonda Alain Bacca ariko umupira arongera awukuramo.

Mukura VS yakomeje kugorwa no kugera imbere y’izamu rya APR FC yari yakomeje kuyishyiraho igitutu iyisatira cyane byatumaga rutahizamu Mohamed Sylla, Samuel Pimpong wakinaga iburyo imbere na Kubwimana Cedric wakinaga imbere ibumoso batabona imipira yari guturuka hagati kwa Ndayongeje Gerard,Ntarindwa Aimable ndetse na Bruno Ronie kuko batakoraga neza bituma igice kirangira APR FC ifite igitego 1-0.

Mukura VS yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Bruno Ronie wakinaga hagati ishyiramo Iradukunda Elie Tatu wahise ajya gukina iburyo imbere hari hatangiye Samuel Pimpong wahise agaruka hagati.Iminota 15 ya mbere y’igice cya kabiri Mukura VS yageragezaga guhanahana igera imbere y’izamu ariko uburyo bugana mu izamu ntibuboneke. Ku munota wa 57 APR FC yakuyemo Nshimirimana Ismael Pitchou ishyira Mugisha Gilbert wahise akina anyura ku ruhande rw’ibumoso imbere havayo Ruboneka Jean Bosco wari uhahengamiye agaruka hagati. Gilbert yahise anagerageza ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ssebwato Nicholas umupira awukuramo.

Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude
Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude

Ku munota wa 68 Mukura VS yongeye gukora impinduka ikuramo Kubwimana Cedric ishyiramo Cyubahiro Constantin wahise akina hagati maze Samuel Pimpong ahita ajya ku ruhande rw’ibumoso. Nyuma y’umunota umwe Ruboneka Jean Bosco yahise agira ikibazo maze umutoza wa APR FC amukuramo yinjiza Niyibizi Ramadhan. Kugeza iki gihe Mukura VS ntabwo yari ikirushwa cyane kuko yageragezaga guhanahana ariko bidatanga umusaruro mu gihe yongeye gusimbuza ku munota wa 78 ikuramo Ndayongeje Gerard ishyiramo Nsabimana Emmanuel ngo irebe ko yabona igitego cyo kwishyura.

Ibi ariko ntabwo byayihiriye ahubwo ku munota wa 82 Mahoro Fidele wakinaga inyuma iburyo yahawe umupira arangara gato Mugisha Gilbert arawumutwara ahita awuha Niyibizi Ramadhan maze uyu musore ugira amashoti akomeye wari inyuma y’urubuga rw’amahina arambura umunyezamu Ssebwato Nicholas amutera ishoti rya kure umupira uruhukira mu rushundura uvamo igitego cya kabiri cya APR FC. Iminota itanu yongereweho Mbonyumwami Thaiba yayihawe asimbuye Shaiboub Eldin ngo nawe Abe yatsinda icye ariko uyu mukino APR FC yarushijemo Mukura VS urangira iyitsinze ibitego 2-0.

Intsinzi ivuze iki kuri APR FC?

Ni intsinzi isobanuye ko APR FC ya mbere ubu n’amanota 49 irusha amanota arindwi Rayon Sports ifite 42 iri ku mwanya wa kabiri kand ifite n’umukino w’ikirarane itari yakina. Ukurikije uko amakipe ayikurikiye ari kwitwara cyane cyane Rayon Sports bahanganira igikombe bisa nkibigoye ko hari iyakwambura iyi kipe ibifite bine biheruka icy’uyu mwaka bityo ikaba ku ijanisha riri hejuru yewe wageza no kuri 90 ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2023-2024.

Abakinnyi ba Mukura VS babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Mukura VS babanje mu kibuga
Igitego cya mbere cya APR FC cyatsinzwe na Shaiboub Eldin Abderlahman
Igitego cya mbere cya APR FC cyatsinzwe na Shaiboub Eldin Abderlahman
Nshimirimana Ismael Pitchou afasha Shaiboub Eldin Abderlahman kwishimira igitego
Nshimirimana Ismael Pitchou afasha Shaiboub Eldin Abderlahman kwishimira igitego
Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira, yarebye umukino ikipe ye yatsinzemo Mukura VS 2-0 ikongera amahirwe yo gutwara igikombe
Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira, yarebye umukino ikipe ye yatsinzemo Mukura VS 2-0 ikongera amahirwe yo gutwara igikombe
Umutoza Thierry Froger akomeje gusatira igikombe cya shampiyona
Umutoza Thierry Froger akomeje gusatira igikombe cya shampiyona
Kwitonda Alain Bacca ari mu bakinnyi bafasha APR FC cyane
Kwitonda Alain Bacca ari mu bakinnyi bafasha APR FC cyane
Mukecuru Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura ari mu bafana ba Mukura VS bari muri sitade batahanye agahinda
Mukecuru Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura ari mu bafana ba Mukura VS bari muri sitade batahanye agahinda
Abafana ba APR FC bari kuri stade Mpuzamahanga ya Huye batahanye ibyishimo
Abafana ba APR FC bari kuri stade Mpuzamahanga ya Huye batahanye ibyishimo
Niyigena Clement afasha Niyibizi Ramadhan kwishimira igitego cya kabiri
Niyigena Clement afasha Niyibizi Ramadhan kwishimira igitego cya kabiri

Indi mikino yabaye:

Etincelles FC 2-2 Sunrise FC

Gorilla FC 1-1 Bugesera FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka