APR FC itsinze Etoile de l’Est, irusha Rayon Sports amanota 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa Kabiri kuri Kigali Pelé Stadium, APR FC yari yaruhukije abakinnyi yahatsindiye Etoile de l’Est igitego 1-0, mu mukino wa shampiyona w’ikirarane irusha Rayon Sports bitegura guhura amanota 10.

Bishimira igitego cyabahesheje intsinzi
Bishimira igitego cyabahesheje intsinzi

Ni umukino APR FC yitegura guhura na Rayon Sports ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, yari yaruhukije abakinnyi bamwe na babwe aho mu kibuga hari habanjemo abakinnyi badasanzwe babanzamo.

Aba barimo Rwabuhihi Placide mu mutima w’ubwugarizi wari hamwe na Nshimiyimana Yunusu uhasanzwe, Kategaya Elia wari hagati, Danny Ndikumana wabanje imbere iburyo ndetse na Mugisha Gilbert umaze iminsi atabanzamo, ku ruhande rw’imbere ibumoso, kongeraho rutahizamu Victor Mbaoma uvuye mu bihe by’imvune byatumaga akina asimbuye mu mikino micye amaze kugaragaramo.

Ni umukino utagaragayemo byinshi bidasanzwe, haba ku ruhande rwa Etoile de l’Est ya nyuma muri shampiyona kugeza ubu, ndetse na APR FC iyiyoboye itakinaga byinshi bidasanzwe. Ku munota wa 21, APR FC nubwo itabonaga uburyo bwinshi yabonye amahirwe ubwo myugariro wa Etoile de l’Est, Ruzibiza Prince yatakazaga umupira ashatse gucengera mu rubuga rw’amahina maze Kategaya Elia arawumwambura, ahita atsinda igitego rukumbi cyaranze igice cya mbere, ari na cyo cyarangije uyu mukino kinahesha ikipe ye amanota atatu.

Ruzibiza watakaje umupira areba Kategaya agiye gutsinda igitego
Ruzibiza watakaje umupira areba Kategaya agiye gutsinda igitego

Mu gice cya kabiri cy’umukino Etoile de l’Est yanyuzagamo igakina neza, ariko kugera imbere y’izamu ngo bibyare umusaruro bikaba ikibazo. Ndikumana Danny wari wahawe umwanya ku ruhande rwa APR FC, yageragezaga kwerekana icyo ashoboye nk’aho ku munota wa 65 yibye umugono umunyezamu Habineza Fils François amutera ishoti ariko rinyura ku ruhande rw’izamu.

Uyu musore ku munota wa 66 yavuye mu kibuga asimburwa na Kwitonda Alain Bacca, asohokana na Kategaya Elia na we wagerageje kwitwara neza, we wasimbuwe na Ruboneka Jean Bosco.

Rutahizamu wa APR FC Victor Mbaoma utari wongera gutsinda igitego mu mikino micye amaze gukina, mu gice cy’imikino yo kwishyura, yagowe no gutsinda nubwo nta mipira myinshi yabonye, nko ku munota wa 69 yananiwe gushyira umupira wari uhinduwe na Mugisha Gilbert mu rushundura rwa Etoile de l’Est. Ku munota wa 73 iyi kipe y’i Ngoma yashatse gukosora ubwo Irene Gihozo yahinduraga umupira wanyuze ku mutwe wa Ishimwe Christian, ugahita urenga umunyezamu ugana mu izamu, ariko ukubita umutambiko ntiwajyamo.

Ndikumana Danny afasha Kategaya Elia kwishimira igitego yatsinze
Ndikumana Danny afasha Kategaya Elia kwishimira igitego yatsinze

Amakipe yombi yakomeje gukina umukino ugereranyije ,werekwaga abafana bacye bari bari kuri Kigali Pelé Stadium, dore ko imvura yari yanaguye ariko urangira APR FC yegukanye intsinzi y’igigego 1-0, yatumye yuzuza amanota 55 ku mwanya wa mbere.

Ibi byahise bituma iyi kipe irusha mukeba wayo Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 45, mu gihe bitegura guhura mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, uteganyijwe tariki 9 Werurwe 2024.

Ishimwe Pierre yashimiye Kategaya watsindiye ikipe ye
Ishimwe Pierre yashimiye Kategaya watsindiye ikipe ye
Ubwo umupira wavuyemo igitego wavaga ku kirenge cya Kategaya Elia
Ubwo umupira wavuyemo igitego wavaga ku kirenge cya Kategaya Elia
APR FC iyoboye shampiyona n'amanota 55
APR FC iyoboye shampiyona n’amanota 55
Umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye (uri inyuma) n'umutoza we Laurence Webo barebye uyu mukino mbere y'uko bahura na APR FC
Umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye (uri inyuma) n’umutoza we Laurence Webo barebye uyu mukino mbere y’uko bahura na APR FC
Abafana bacye bari baje gushyigikira APR FC ikomeje kuyobora shampiyona
Abafana bacye bari baje gushyigikira APR FC ikomeje kuyobora shampiyona
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka