APR FC inganyije na Muhazi United, AS Kigali itsinda Sunrise FC

Ikipe ya APR FC inganyije na Muhazi United i Nyamirambo, na ho AS Kigali istinda Sunrise iyisanze i Nyagatare, biyishira mu makipe ashobora kumanuka.

Nshimirima Ismael Pitchou wa APR FC hagati mu kibuga
Nshimirima Ismael Pitchou wa APR FC hagati mu kibuga

Ni imikino yabaye kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024, ibera ku bibuga bitandukanye birimo Kigali Pelé Stadium ndetse na stade y’Akarere ka Nyagatare.

Saa cyenda zuzuye nibwo umukino wa APR FC yari yakiriyemo Muhazi United watangiye, umukino utari ufite imbaraga nyinshi mu kibuga, by’umwihariko mu gice cya mbere cyawo.

Mu gice cya kabiri Muhazi United yaje iri hejuru ya APR, kuko ku munota wa 54, Uwumukiza Obed yazamukanye umupira yihuta maze iaera ishoti rikomeye mu izamu rya Pavelh Ndzila wari uhagaze nabi mu izamu rya APR FC, maze igitego cya mbere cya Muhazi kiba kigiyemo.

Ruboneka Jean Bosco ni we wari Kapiteni uyu munsi
Ruboneka Jean Bosco ni we wari Kapiteni uyu munsi

Ibyo byashyize APR ku gitutu cyo gushaka igitego cyo kwishyura, maze ku munota wa 70 ku mupira wari utewe neza na Ruboneka Jean Bosco, usanga Mbaoma ahagaze neza ahita atsinda igitego mu buryo bworoshye, amakipe yombi ahita anganya igitego 1-1 maze umukino urangira gutyo.

Kuri Stade ya Nyagatare Sunrise FC yari yakiriye AS Kigali, umukino wabanje kuvugwaho byinshi birimo n’amarozi, ariko waryoheye benshi.

Mu gice cya mbere AS Kigali yihariye umupira cyane, kugeza ku munota wa 35 ubwo Ntirushwa Aimé yatsindaga igitego cya mbere cya AS Kigali, ndetse iki gice kirangira gutyo.

APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona
APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona

Mu gice cya kabiri nta mpinduka zabayeho mu mikinire, kuko AS Kigali yakomeje kwahagiza cyane Sunrise. Ku munota wa 80, Ssekisambu Erisa yatsinze igitego cya kabiri cya AS Kigali ndetse umukino urangira ari 2-2. Gutsindwa kwa Sunrise byayishyize habi kuko yagiye ku mwanya wa 14 n ’amanota 26.

Mukokotya Robert wa Sunrise ahanganye na Ndayishimiye Thierry wa AS Kigali
Mukokotya Robert wa Sunrise ahanganye na Ndayishimiye Thierry wa AS Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyizakuba as kigali yatsinze sunrise birayifasha cyane peeeee|.

Samuel imanishimwe yanditse ku itariki ya: 31-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka