Abasifuzi babiri b’abanyarwanda bazasifura CECAFA

Hudu Munyemana na Gervais Munyanziza nibo basifuzi b’abanyarwanda batoranyjijwe kuzasifura imikono ya CECAFA y’ibihugu izabera i Dar es Salaam muri Tanzania kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza 10 Ukuboza.

Aba basifuzi bemenyerewe mu Rwanda mu gusifura imikino ikomeye, kimwe n’abandi 17 bakomoka muri aka karere, bazabanza gukora igeregezwa ry’ubuzima ‘physical test’ mbere y’uko batangira gusifura.

Munyanziza Gervais yabwiye kigalitoday.com ko na mbere y’uko bakora iryo geragezwa bazabanza na bo kwitegura kugirango bazaritsinde. “kuba usanzwe usifura ntibiba bihagije ngo wizere ko watsinda iri geregezwa biba binasaba ko ubanza kwitegura ku giti cyawe, ni yo mpamvu mbere yo kujya Tanzania aho iryo geragezwa rizabera ngomba kwitegurira mu Rwanda ariko nizeye ko nta kibazo nzagira”.
Mu bandi basifuzi batoranyijwe harimo Dennis Batte (Uganda), Bamlak Tessema (Ethiopia), Davis Omweno (Kenya), Wish Yabarow (Somalia), Israel Mujuni (Tanzania) and Eric Gasinzigwa (Burundi), Hassan Yacin Egueh (Djibouti), Clemence Erasmo (Tanzania), Idam Mohamed Hamid (Sudan), Juma Ali Kombo (Zanzibar), Hamis Changwalu (Tanzania), Yohanes Girmai (Eritrea), Brazan Mamati (Kenya), David Sagero (Kenya) na Mark Sonko (Uganda)
Tubibutse ko u Rwanda ruzaba ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Tanzania ifite igikombe giheruka, Ethiopia na Djibouti. Mu itsinda rya kabiri harimo Uganda, Burundi, Somalia na Zanzibar naho Kenya, Sudan, Eritrea na Malawi zikaba zigize itsinda rya gatatu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka