Abakinnyi inkuba yari yakubitiye mu kibuga bose bavuye mu bitaro

Nyuma y’uko umunani mu bakinnyi n’abatoza bakiniraga mu Karere ka Gicumbi, ubwo inkuba yakubitaga bagahungabana umunani bakajyanwa mu bitaro, bose bamaze gusezererwa nyuma yo koroherwa.

Abari bagize ikibazo bose bavuye mu bitaro
Abari bagize ikibazo bose bavuye mu bitaro

Ni mu mukino wa Shampiyona y’abagore mu mupira w’amaguru, wahuzaga Inyemera WFC Junior na Rambura WFC Junior, ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024, aho byageze ku munota wa 65 inkuba igakubita, bamwe mu bakinnyi barahungabana abandi barakomereka, bahita bajyanwa mu bitaro bya Byumba abandi bajyanwa mu bitaro by’Umwami Faisal.

Itangazo rimaze gushyirwa ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), riravuga ko abajyanwe mu bitaro bose bamaze gusezererwa nyuma yo koroherwa.

Ni itangazo rigira riti “Mu gukomeza gukurikirana ko abagizweho ingaruka bakomeza guhabwa ubuvuzi, twishimiye kubamenyesha ko batandatu baraye mu bitaro bya Byumba na babiri baraye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bose bamaze gusezererwa kuko batangiye koroherwa”.

Iryo tangazo rirongera rigira riti “Tubifurije gukira vuba bakagaruka mu kibuga”.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Teddy Kabarisa, Umuyobozi w’Inyemera WFC, yavuze ko abakinnyi bari barahuye n’ibibazo ku makipe yombi bose bameze neza, ashimira ubuyobozi bwabitayeho.

Ati “Abari mu bitaro baba aba Rambura WFC barakize barataha, n’Abacu b’Inyemera baratashye kandi bose bameze neza, kandi dushimira na Ferwafa yatwitayeho n’inzego zose z’ubuyobozi mu karere ka Gicumbi batwitayeho Meya yaje mu bitaro kudusura, turabashimira cyane”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka