Abafana batabarije Etincelles FC bashobora guhanwa

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC, bwabwiye abafana ko abari bafite ibyapa bitabariza ikipe byanditseho ko Akarere ka Rubavu katereranye ikipe mu mukino batsinzwemo na APR FC 1-0, ku wa 2 Werurwe 2024 bazabihanirwa.

Abafana bazamuye ibi byapa bashobora kubihanirwa
Abafana bazamuye ibi byapa bashobora kubihanirwa

Ibi byatangajwe na Perezida w’ikipe ya Etincelles FC, Ndahijimana Enock, mu butumwa bunyuze mu majwi Kigali Today ifite, yageneye abafana binyuze ku rubuga bahuriraho rwa WhatsApp.

Muri aya majwi uyu muyobozi yababwiye ko ibintu bakoze Atari byo, ndetse ko ababikoze bazahanwa mu nama izakorwa kuri uyu wa Mbere.

Yagize ati "Bafana bavandimwe ibi bintu mwakoze ntabwo ari byo, nababikoze tuzakora inama ku wa mbere tubahane kuko mujya kubikora nta wabibatumye. Ibi byapa mwazamuwe kuri stade rwose birababaje, ntabwo ari indangagaciro za Etincelles FC."

Ndagijimana Enock yakomeje abwira abafana ko Akarere ka Rubavu, bavuze ko katereranye ikipe ari umuterankunga, ko nubwo haba harimo ikibazo (nk’uko bivugwa) byakemurwa n’ubuyobozi bw’ikipe.

Ati "Akarere ka Rubavu gatera inkunga Etincelles FC, ariko ntabwo ari ngombwa ngo niba harimo n’ikibazo ngo mubigenze gutya, rwose uwakoze ibi bintu yakoze amahano. Ibi ni ukugonganisha inzego rwose, ikipe irigenga kandi harimo ikibazo, nitwe tugikurikirana ntabwo ari mwe (Abafana), ibi uwabikoze tuzamuhana."

Bimwe mu byapa byasabaga Umukuru w’Igihugu kubaba hafi, kuko Akarere kayitereranye ikaba igiye kumanuka, aya magambo kandi yiyongeraho ayari ku kindi cyapa cyari cyanditseho amagambo asaba Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, kubabariza Akarere ka impamvu katereranye ikipe.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, ikipe ya Etincelles FC yagumye ku mwanya wa 15 aho ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri, ikaba ifite amanota 22.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka