Rayon Sports itsinze Mukura VS ikomeza gutinza APR FC guhabwa igikombe(Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu, Ikipe ya Rayon Sports yasuye Mukura VS iyitsindira igitego 1-0 kuri stade Mpuzamahanga ya Huye ikomeza kuba mukeba APR FC guhabwa igikombe yashoboraga gutwara muri izi mpera z’icyumweru.

Ni umukino igice cya mbere cyawo cyitaranzwe n’imikinire ihambaye ku mpande zombi byatumaga uburyo butaba bwinshi imbere y’izamu ku mpande zombi. Icyakora nubwo byari bimeze gutya Rayon Sports yashoboraga kubona igitego ku munota wa 11 ubwo Tuyisenge Arsene ari inyuma y’urubuga rw’amahina yaterage ishoti rifite imbaraga umunyezamu Ssebwato Nicholas agiye gufata umupira umunyura mu biganza kubw’amahirwe uca hejuru y’izamu.

Ku rundi ruhande Mukura VS abarimo Kubwimana Cedric "Jay Polly" Iradukunda Elie Tatu na Samuel Pimpong bageragezaga kugera imbere y’izamu rya Rayon Sports gusa imipira myinshi bagerageza gutera ikajya hejuru y’izamu. Aba bakinnyi basatira banagerageza gukinana na rutahizamu wabo Mohamed Sylla ariko ntibimukundire ko yabyaza uburyo abonye butari bwinshi nabwo umusaruro,byatumye igice cya mbere kirangira amakipe anganya 0-0.

Ku munota wa 48 w’umukino Mukura VS yabonye buryo bwa mbere bwafatwa nk’ubukomeye ubwo Mohamed Sylla yahabwaga umupira mu rubuga rw’amahina ariko abura gutuza ngo atere umupira mu izamu,ahubwo awutera agwa hasi umunyezamu Khadime Ndiaye awufata bitamugoye. Ku munota wa 58 Rayon Sports nayo yabonye uburyo bwa mbere bw’igice cya kabiri kuri kufura yatewe nyuma y’ikosa ryari rikorewe Kanamugire Roger ariko Eric Ngendahimana ashyizeho umutwe umupira unyura hejuru y’izamu.

Ku munota wa 61 w’umukino Rayon Sports yabonye igitego cya mber, ubwo myugariro Bugingo Hakim yatereraga koruneri ku ruhande rw’ibumoso maze myugariro Eric Ngendahimana ashyiraho umutwe umupira widunda hasi ukubita umutambiko ariko nako abakinnyi ba Mukura VS barwano kuwukura gusa birangiye ugiye mu izamu rya Ssebwato Nicholas.Ku munota wa 64 Charles Bbale yagiye mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports asimbuye Rudasingwa Prince ahita anatsinda igitego ku munota wa 68 ariko umusifuzi avuga ko habayemo kurarira.

Mukura VS nayo yakoze impinduka ku munota wa 73 ubwo yakuragamo myugariro Muvandimwe Jean Marie Vianney igashyiramo Hakizimana Zubel naho rutahizamu Mohamed Sylla avuga aha umwanya Nsabimana Emmenue ngo nawe arebe ko yagerageza akaba yabonera ikipe ye igitego.Amakipe yombi yakomeje gukina ashaka uko yatsinda ariko bikomeza kuba ingorabahizi.Ku munota wa 82 Tuyisenge Arsene yasimbuwe na Youssef Rharb na Mukura VS ishyiramo Nisingizwe Christian asimbura Mahoro Fidele.

Youssef Rharb wari winjiye mu kibuga,iminota micye yakinnye yashimishije abakunzi ba Rayon Sports bari bari muri stade Mpuzamahanga ya Huye,ubwo yacengaga abakinnyi ba Mukura VS mu bihe bitandukanye maze bagahaguruka bamukomera amashyi.Mu minota ya nyuma y’umukino Rayon Sports yongeye gusimbuza ikuramo Kalisa Rashid na Iraguha Hadji hajyamo Mugisha Francois na Mvuyekure Emmanuel ariko umukino urangira itsinze igitego 1-0 ishimangira umwanya wa kabiri.

Rayon Sports yabujije APR FC kwegukana igikombe ku munsi wa 25 wa shampiyona

Gutsinda kwa Rayon Sports kwatumye igira amanota 48 ku mwanya wa kabiri, ibi byatumye ikipe ya APR FC itezera kwegukana igikombe kuri iki Cyumweru. Iyo Rayon Sports itsindwa uyu mukino APR FC igatsinda Muhazi United yari kuzahita itwara igikombe cya shampiyona kuko yari kuzagira amanota 61 ikarusha Rayon Sports amanota 16 mu gihe haba hasigaye gukinirwa amaota 15 mu mikino itanu ibura ngo shampiyona irangire.

Indi mikino imaze gukinwa ku munsi wa 25 wa shampiyona:

Gasogi United 0-1 Etoile de l’Est
Amagaju FC 1-0 Marine FC
Gorilla FC 2-0 Police FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka