Niyonzima Olivier ‘Seif’ yanditse asaba imbabazi Kiyovu Sports

Nyuma yo guhagarikwa n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kugeza umwaka w’imikino wa 2023-2024 urangiye adakina,kuri uyu wa Mbere kapiteni w’iyi kipe Niyonzima Olivier Seif yanditse ibaruwa asaba kubabarirwa agakomeza gukina.

Amakuru yizewe Kigali Today ifitiye gihamya,ni uko uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yanditse ibaruwa kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata 2024 ifite impamvu igira iti" Gusaba imbabazi."

Uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko ukina hagati mu kibuga yugarira yanditse avuga ko asabira imbabazi amakosa yakoze kuva yagera muri Kiyovu Sports yizeza ubuyobozi ko bitazongera ko baca inkoni izamba nk’ababyeyi. Mu makosa yasabiye imbabazi harimo kuba ikipe yarigeze guhagarika imyitozo icyumweru ubwo biteguraga umukino wa shampiyona na Etoile de l’Est ndetse bakanawutsindwa igitego 1-0.

Amakuru dufite kandi aturuka ku mpande zombi yaba abegereye umukinnyi ndetse n’ikipe anemeza ko ku kigero kijanisha riri hejuru ari uko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burababarira uyu mugabo akagaruka mu bandi bagakomezanya imikino itanu isoza shampiyona ya 2023-2024.

Ni nde wari guhomba hagati ya Kiyovu Sports na Niyonzima Olivier Seif?

Iyo urebye kuri buri ruhande,usanga ihagarikwa ry’uyu mukinnyi ariwe ryari kugiraho ingaruka kuko mu gihe atari gukina imikino itanu isigaye byari kuzatuma ashobora kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu ifite imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 iri muri Kamena mu gihe nyamara aheruka mu mikino ibiri ya gicuti Amavubi yakinnye muri Madagascar muri Werurwe 2024.Kuri Kiyovu Sports nta kintu kinini yari guhomba kuko nta gikombe na kimwe iri kurwanira uretse kuba yasoza shampiyona iri ku mwanya mwiza.

Tariki 10 Werurwe 2024 nibwo Niyonzima Olivier Seif yandikiwe ibaruwa imuhagarika mu kazi yari yasinyweho na Perezida Mbonyumuvunyi Abdul Karim yavugaga ko hashingiwe ku masezerano yagiranye na Kiyovu Sports tariki ya 1 Kanama 2023, mu nshingano zikubiye mu ngingo yayo ya kane. Hashingiwe ku myitwarire idahwitse yakomeje kumugaragaraho, komite nyobozi y’Umuryango wa Kiyovu Sports nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri iyo myitwarire amenyeshejwe ko atemerewe gukina imikino itandatu ikurikiranye yari isigaye ngo shampiyona irangire.

Niyonzima Olivier Seif yageze muri Kiyovu Sports kuri iri ku mwanya wa munani muri shampiyona n’amanota 34,mu mpeshyi ya 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka