Perezida Kagame yakiriye Clare Akamanzi uyobora NBA Africa na Amadou Gallo Fall uyobora BAL

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yakiriye Madamu Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa ndetse Amadou Gallo Fall, Perezida wa Basketball Africa League (BAL).

Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye bwa Basketball Africa League (BAL) n’u Rwanda ndetse n’imikino ya nyuma ya BAL iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki 24 Gicurasi 2024 kugeza tariki 1 Kamena 2024.

Clare Akamanzi na Amadou Gallo Fall bari baherekejwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ndetse na Francis Gatare, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Mu Kuboza 2023 nibwo Clare Akamanzi wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa RDB, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri Basketball, gifite inshingano zo kuzamura impano muri uyu mukino ku Mugabane wa Afurika.

Ni inshingano Clare Akamanzi yatangiye tariki 23 Mutarama 2024, akaba ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi bya NBA, n’ibigamije guteza imbere impano zo ku Mugabane wa Afurika mu mukino wa Basketball no kuzamura igikundiro cya Shampiyona y’Umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) muri Afurika.

Clare Akamanzi, aherutse guhabwa igihembo n’Ikigo cy’itangazamakuru cya Forbes cyo kuba yarabaye umusemburo w’ishoramari ku mugabane wa Afurika. Uyu muhango wabereye muri Afurika y’Epfo tariki 8 Werurwe 2024.

Kugeza ubu iri rushanwa rya Basketball Africa League rigiye kuba ku nshuro ya kane, ikipe ya APR Basketball Club (APR BBC), ifite igikombe cya shampiyona cyo mu Rwanda, ni yo izaba ihagarariye igihugu muri iri rushanwa.

APR BBC iri mu itsinda ririmo amakipe nka US Monastir yegukanye iki gikombe muri 2022, harimo na AS Douanes yo muri Senegal ndetse na River Hoops yo muri Nigeria. Iri tsinda rizakinira i Dakar mu gihugu cya Senegal muri ‘Dakar Arena’ kuva tariki ya 4-12 Gicurasi 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka