Basketball : Lebron James yujuje amanota ibihumbi 40

Umunyabigwi ndetse akaba n’icyamamare mu mukino wa Basketball Lebron James ukinira ikipe ya Los Angeles Lakers yanditse amateka nyuma yo kuzuza amanota ibihumbi 40 bitigezwe bikorwa n’undi mukinnyi muri uyu mukino.

Ibi Lebron James yabikoze mu ijoro ryo Ku wa Gatandatu rishyira iryo Ku Cyumeru, tariki 3 Gashyatare 2024 ubwo ikipe ya Los Angeles Lakers akinira yatsindwaga iwa yo kuri Crypto Arena na Denver Nuggets amanota 124-114.

Muri uyu mukino Lebron James yitwaye neza kuko yatsinze amanota 26 amugira uwa kabiri watsinze menshi nyuma ya Nikol Jokic ukinira Denver Nuggets watsinze 29 aho uyu mugabo w’imyaka 39 kandi yanabaye umukinnyi mwiza (MVP) bitewe n’amateka yari akoze ndetse binamugira mwiza kuko ayo manota yatsinze yose yaje ava inyuma dore ko ikipe ye yari yarushijwe.

Byamusabye gutsinda amanota ari hejuru 9 kugirango yuzuze amanota ibihumbi 40 kuko yagiye mu mukino ariyo abura ngo akore aka gahigo ndetse akomeze kuyobora uru rutomde rwa’abakinnyi batsinze amanota menshi muri rusange barimo Kareem Abdul-Jabbar, Stephen Curry ndetse na Kobe Bryant.

Lebron James ubwo yari amaze guca kuri Kareem Abdul-Jabbar ina we wahoze akinira Los Angeles Lakers wari afite amanota ibihumbi 38 338 nibwo yatangajeko yifuza kuzuza amanota ibihumbi 40 ndetse byaba byiza akayarenza.

Usibye kandi kuzuza amanota ibihumbi 40, Lebron James yabaye umukinnyi wa kane watanze imipira myinshi ivamo amanota (Assists) nyuma yo kuzuza ibihumbi 10 ,akaba aza inyuma ya John Stock wa mbere ufite ibihumbi 15, Jason Kid ufite ibihumbi 12, Paul Chris ufite ibihumbi 11.

Lebron James kandi yujuje gukina imipira ya kabiri ibihumbi 10 ( Rebounds) ikinwa iyo umukinnyi yugarira cyangwa asatira atsinda byahise bimushyira byibuze mu bakinnyi 25 bakoze ako gahigo.Mu manota ibihumbi 40, yatsinze 23,119 muri Cleverland Cavaliers , atsinda 7,919 muri Miami Heat ahatsindira ibihumbi 8,979.

Utu duhigo turaza twiyongera ku mateka amwe n’amwe yagira kora arimo; gutwara ibikombe 4 bya shampiyona (NBA), ndeste aba umukinnyi wa shampiyona inshuro 3 (MVP).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka