Hatanzwe ibihembo ku bana bahize abandi muri #NationalTalentDay2023, banizezwa gukurikiranwa(Amafoto + Video)

Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Huye habereye ibikorwa byo kumurika impano z’abakiri bato mu mikino itandatu yatoranyijwe, hanahembwa abitwaye neza.

Mu karere ka Huye ku bibuga bya Kamena, GSOB Indatwa, IPRC Huye, Stade Huye na Kaminuza y’u Rwanda, mu mpera z’iki cyumweru abana baturutse mu bigo bitandukanye mu gihugu biri muri gahunda ya “Isonga Program”, bakinnye imikino yo kugaragaza impano muri Football, Basketball, Volleyball, gusiganwa ku maguru no gusiganwa ku magare.

Abana basaga 600 bari bitabiriye National Talent Day
Abana basaga 600 bari bitabiriye National Talent Day

Ku munsi wa mbere ibigo byarahatanye hagati yabyo mu mikino ya Football, Basketball, Volleyball no gusiganwa ku maguru, hatoranywamo amakipe yakinnye imikino ya nyuma ku Cyumweru, ari nabwo hainwe umukino w’amagare.

Abana bitwaye neza bahawe ibihembo. Iyi ES Kiziguro yitwaye neza muri Handball y'abakobwa
Abana bitwaye neza bahawe ibihembo. Iyi ES Kiziguro yitwaye neza muri Handball y’abakobwa

Uko amakipe n’abakinnyi ku giti cyabo begukanye ibihembo

Football/Abakobwa: IPM Mukarange

Football/Abahungu: GS Kabare

Volleyball/Abakobwa: G.S. ST Aloys Rwamagana

Volleyball/Abahungu: G.S.O Butare

Basketball/Abakobwa: College Adegi Gituza

Basketball/Abahungu: LDK

Handball/Abakobwa: Kiziguro SS

Handball/Abahungu: TTC de la Salle

Ibihembo byihariye mu yindi mikino

Amagare/Abakobwa

1.INEZA BUTERA Kevine( G.S.O Butare)
2. INEZA SHIMWA Gisèle (G.S.O Butare)
3. KEZA Irène ( Collège de Gisenyi)

Amagare/Abahungu:

1. RUKUNDO Gad ( G.S.O. Butare)
2. IRANYIBUTSE Prince Louis (Saint Aloys)
3. BUTWARI Bob (G S.O Butare)

Abana bakiri bato bagaragaje impano mu mukino wo gusiganwa ku magare
Abana bakiri bato bagaragaje impano mu mukino wo gusiganwa ku magare

Imikino ngoraramubiri

Gusiganwa Metero 100

Abahungu

1. Twizeyimana Émile Fabrice (St Aloys Rwamagana)
2. Dushimimana J. Chrétien (St Aloys Rwamagana)
3. Ishimwe Peace Irène Destin (St Aloys Rwamagana)

Abakobwa

1. Iradukunda Angélique (SINA Gérard)
2. Dushimiyeyezu Mark Pascaline( SINA Gérard)
3. Koraniyibega Bernice (SINA Gérard)

Gusiganwa Metero 200

Abahungu

1.Ndayisaba Mugisha Eddy (G.S.St Aloys)
2. Jabiro Kubwimana (G.S.St Aloys)
3. Cyiza Samuel (SINA Gérard)

Abakobwa

1. Abizera Sonia Aurole( SINA Gérard)
2. Iradukunda Angélique (SINA Gérard)
3.Dushimiyeyezu M.Pascaline ( SINA Gérard)

Gusiganwa Metero 400

Abahungu

1.Nahimana Christian (SINA Gérard)
2. Ndayisaba Mugisha Claver (G.S.St Aloys)
3. Twizeyimana Émile Fabrice ( G.S.St Aloys)

Abakobwa

1. Abizera Sonia Elie Erohe (SINA Gérard)
2. Uwamahoro M.Clemence( SINA Gérard)
3. Dushimiyeyezu M.Pascaline (SINA Gérard)

Gusiganwa metero 800

Abahungu

1. Irafasha Theogene (SINA Gérard)
2. Uwayo Isange Joy Kelly( SINA Gérard)
3. Byiza Mugisha Jimmy

Gusiganwa metero 300

Abahungu

1. Nahimana Christian (SINA Gérard)
2. Niwiduhaye Obed (SINA Gérard)
3. Sibomana David ( G. S.St Aloys)

Gusimbuka umurambararo

Abahungu

1.Cyizere Samuel (SINA Gérard)
2. Ndizeye Lavie J. de Dieu (G.S. st Aloys)
uwihirwe Sangwa Elie ( SINA Gérard)

Abakobwa

1. Abizera Sonia (SINA Gérard (
2.Dushimiyeyezu M . Pascaline (SINA Gérard)
3. Nyirambarushimana Jeane d’Arc(SINA Gérard)

Kugeza ubu Porogaramu ya Isonga ifite abana 599 barimo abahungu 347 ndetse n’abakobwa 252, babarizwa mu ma centers 30 mu mashuri 17 aherereye mu ntara zose n’umujyi wa Kigali, bakaba baratangiriye iriye ku mikino 6 ari yo Football, Volleyball, Basketball, Handball, Cycling na Athletics, hakazagenda hongeramo n’indi mikino.

Andi mafoto yaranze ibi birori mu karere ka Huye

Abana basaga 600 bari bitabiriye National Talent Day
Abana basaga 600 bari bitabiriye National Talent Day

Reba ibindi muri iyi video:

Video: Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka