Joseph Blackmore yegukanye agace ka Musanze-Kigali ahita anambara Maillot Jaune (Amafoto)

Umwongereza Peter Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech ni we wegukanye agace ka Musanze-Kigali ahita anambara Maillot Jaune

Abakinnyi 75 ni bo bahagurutse imbere y’isoko rya Musanze ku i Saa tanu zuzuye. Bagiye kugera Rusenge, Byukusenge Patrick na Teugels wa Bingoal-WB bari bagerageje gusiga abandi ariko igikundi gihita kibagarura.

Bageze mu Kivuruga, abakinnyi 15 bahise basohoka mu gikundi bayobowe n’ikipe ya TotalEnergies, ariko bari kumwe na Lecerf wambaye Maillot Jaune, baza kwiyongeraho abandi batanu bayobora ari 20.

Abakinnyi babanje kuyobora ni Latour na Doubey (TotalEnergies), Torres (UAE), Lecerf (Soudal-QuickStep), Blackmore na Kretschy (Israel-Premier Tech), Gomez (Polti-Kometa), Meens (Bingoal-WB), Dostiyev (Astana), Yemane na Mattheis (Bike Aid), Donie na Currie (Lotto-Dstny), Rolland (Groupama-FDJ)
Masengesho (Rwanda), Aman (CMC) na Arefayne (Eritrea).

Abakinnyi ubwo bazamukaga agasozi ka Gako, igikundi cyari cyamaze gucikamo ibice bibiri, aho icya mbere cy’abakinnyi 18 cyari kirimo Lecerf ndetse na Masengesho Vainqueur.

Blackmore yasesekaye Mont Kigali ari uwa mbere
Blackmore yasesekaye Mont Kigali ari uwa mbere

Bageze mu mujyi wa Kigali abandi bakinnyi batandatu batangiye kuyobora isiganwa barimo Dostiyev, Masengesho, Restrepo, Araya, Doubey, Gomez na Meens, ariko na Merhawi Kudus agerageza kubakurikira ariko ntibyakunda.

Abakinnyi bazamutse i Nyamirambo berekeza Mont Kigali imbere hari abakinnyi bane, ariko umwongereza Blackmore abiba umugono asoza isiganwa ari uwa mbere.

Nyuma yo kugorwa no kuzamuka kwa Mutwe ndetse n’agasozi ka Mont Kigali, Lecerf wari ufite Maillot Jaune yahise ayitakaza ifatwa na Joseph Blackmore.

Umunyarwanda waje imbere kuri uyu munsi ni Manizabayo Eric waje ku mwanya wa 15, akaba ku rutonde rusange ari nawe uri imbere aho yaje ku mwanya wa 10 kugeza ubu.

Uko bakurikiranye uyu munsi
Uko bakurikiranye uyu munsi
Urutonde rusange nyuma y'iminsi 6
Urutonde rusange nyuma y’iminsi 6

Kuri uyu wa Gatandatu isiganwa rirakomeza aho abasiganwa bahagurukira mu Rukomo mu karere ka Gicumbi ku i Saa tanu zuzuye, bakaza gusoreza mu karere ka Kayonza ku ntera ya Kilometero 158 ari narwo rugendo rurerure ruri muri Tour du Rwanda 2024.

Uko abakinnyi bakurikiranye mu gace Musanze-Kigali

1. 44 Peter Jospeh BLACKMORE IPT GBR 2h12’44’’
2. 75 Jhonatan RESTREPO VALENCIA PTK COL ’’
3. 5 Ilkhan DOSTIYEV AQD KAZ +5’’
4. 164 Zeray Nahom ARAYA ERI ERI +8’’
5. 71 German Dario GOMEZ BECERRA PTK COL +18’’
6. 52 Dawit YEMANE BAI ERI +40’’
7. 45 Moritz KRETSCHY IPT GER +43’’
8. 85 Pablo TORRES ARIAS* UAZ ESP +45’’
9. 113 Logan CURRIE LDD NZL +49’’
10. 63 Eric MANIZABAYO RWA RWA +53’’
11. 161 Merhawi KUDUS ERI ERI ’’
12. 22 Fabien DOUBEY TEN FRA +57’’
13. 163 Aklilu AREFAYNE* ERI ERI ’’
14. 11 William Junior LECERF SQD BEL ’’
15. 102 Brieuc ROLLAND CGF FRA +1’24’’
16. 64 MASENGESHO RWA RWA +1’29’’
17. 53 Oliver MATTHEIS BAI GER +1’36’’
18. 21 Pierre LATOUR TEN FRA +1’45’’
19. 174 Johan MEENS BWB BEL +2’10’’
20. 171 Lennert TEUGELS BWB BEL +3’20’’
21. 41 Christopher FROOME IPT GBR +5’21’’
22. 51 Antoine BERLIN BAI MON +7’56’’
23. 72 Andrea GAROSIO PTK ITA +7’58’’
24. 23 Paul OURSELIN TEN FRA +8’03’’
25. 152 Awet AMAN CMC ERI +8’07’’
26. 61 Samuel NIYONKURU RWA RWA +8’10’’
27. 195 Moise MUGISHA JIT RWA +8’15’’
28. 194 Patrick BYUKUSENGE JIT RWA +8’25’’
29. 184 Christopher ROUGIER LAGANE MRI MRI ’’
30. 132 Azzedine LAGAB ALG ALG ’’
31. 141 Shemu NSENGIYUMVA MSR RWA ’’
32. 165 Yafiet MULUGETA* ERI ERI +8’28’’
33. 162 Metkel EYOB ERI ERI ’’
34. 24 Julien SIMON TEN FRA ’’
35. 104 Ronan AUGE* CGF FRA +8’38’’
36. 151 Tsgabu GRMAY CMC ETH +8’44’’
37. 175 Giacomo VILLA BWB ITA +8’45’’
38. 2 Nil AGUILERA JORBA* AQD ESP +8’48’’
39. 115 Lorenz VAN DE WYNKELE LDD BEL +8’49’’
40. 111 Milan DONIE* LDD BEL ’’
41. 114 Kamiel EEMAN* LDD BEL ’’
42. 81 Gal GLIVAR UAZ SLO +8’55’’
43. 55 Vinzent DORN BAI GER ’’
44. 83 Jasim Saif Abdulla JASIM AL-ALI UAZ UAE ’’
45. 4 Simone ZANINI* AQD ITA +9’11’’
46. 34 Dillon GEARY RSA RSA +9’13’’
47. 62 Eric MUHOZA RWA RWA +9’23’’
48. 133 Ayoub SAHIRI ALG ALG +9’27’’
49. 25 Baptiste VADIC TEN FRA +9’49’’
50. 173 Sébastien VAN POPPEL BWB BEL +9’52’’
51. 3 Alessandro ROMELE AQD ITA +9’58’’
52. 84 Anze RAVBAR* UAZ SLO +10’29’’
53. 73 Manuel PENALVER ANIORTE PTK ESP +11’11’’
54. 125 Amir Jafare TAHA* ETH ETH +11’37’’
55. 65 Didier MUNYANEZA RWA RWA +11’54’’
56. 14 Jan KINO SQD BEL +12’06’’
57. 32 Daniel LOUBSER RSA RSA +12’38’’
58. 12 Jonathan VERVENNE SQD BEL +13’18’’
59. 172 Alexander SALBY BWB DEN +13’35’’
60. 43 Gay SAGIV IPT ISR +13’51’’
61. 42 Itamar EINHORN IPT ISR +14’41’’
62. 112 Tars POELVOORDE* LDD BEL +15’28’’
63. 121 Solomon MEKURIA* ETH ETH +15’48’’
64. 1 Alexandre VINOKUROV AQD KAZ +15’53’’
65. 183 Henri Alexandre MAYER MRI MRI ’’
66. 15 Jelle HARTEEL SQD BEL +15’55’’
67. 13 Pepijn REINDERINK SQD NED +16’01’’
68. 144 Viachaslau SHAPKOUSKI* MSR *** +16’07’’
69. 33 Eric KRÖS RSA RSA +16’38’’
70. 185 Gregory MAYER MRI MRI +19’14’’
71. 191 Joseph ARERUYA JIT RWA +20’29’’
72. 35 Tyler LANGE RSA RSA +20’35’’
73. 105 Ben ASKEY* CGF GBR +20’45’’
74. 181 William PIAT MRI MRI +20’49

Urutonde rusange nyuma y’umunsi wa (Ibihe basigwa n’uwa mbere) 6
1. Peter Jospeh BLACKMORE IPT GBR 12h00’25’’
2. Ilkhan DOSTIYEV AQD KAZ +11’’
3. Jhonatan RESTREPO VALENCIA PTK COL +13’’
4. William Junior LECERF SQD BEL +55’’
5. German Dario GOMEZ BECERRA PTK COL +1’00’’
6. Fabien DOUBEY TEN FRA +1’04’’
7. Moritz KRETSCHY IPT GER +1’07’’
8. Logan CURRIE LDD NZL +1’14’’
9. Brieuc ROLLAND CGF FRA +2’06’’
10. Dawit YEMANE BAI ERI +2’21’’
11. Aklilu AREFAYNE* ERI ERI +2’25’’
12. Pierre LATOUR TEN FRA +2’38’’
13. Oliver MATTHEIS BAI GER +2’46’’
14. Johan MEENS BWB BEL +3’48’’
15. Eric MANIZABAYO RWA RWA +4’20’’
16. MASENGESHO RWA RWA +4’40’’
17. Merhawi KUDUS ERI ERI +5’03’’
18. Lennert TEUGELS BWB BEL +5’19’’
19. Gal GLIVAR UAZ SLO +10’31’’
20. Kamiel EEMAN* LDD BEL +10’46’’
21. Giacomo VILLA BWB ITA +10’55’’
22. Moise MUGISHA JIT RWA +11’38’’
23. Andrea GAROSIO PTK ITA +12’08’’
24. Yafiet MULUGETA* ERI ERI ’’
25. Julien SIMON TEN FRA +12’15’’
26. Paul OURSELIN TEN FRA +12’38’’
27. Christopher FROOME IPT GBR +12’50’’
28. Antoine BERLIN BAI MON +13’38’’
29. Awet AMAN CMC ERI +14’10’’
30. Nil AGUILERA JORBA* AQD ESP +14’18’’
31. Metkel EYOB ERI ERI +14’31’’
32. Pablo TORRES ARIAS* UAZ ESP +14’49’’
33. Samuel NIYONKURU RWA RWA +15’23’’
34. Jasim Saif Abdulla JASIM AL-ALI UAZ UAE +15’49’’
35. Tsgabu GRMAY CMC ETH +15’54’’
36. Pepijn REINDERINK SQD NED +17’43’’
37. Azzedine LAGAB ALG ALG +19’23’’
38. Simone ZANINI* AQD ITA +21’03’’
39. Milan DONIE* LDD BEL +21’43’’
40. Vinzent DORN BAI GER +21’52’’
41. Alessandro ROMELE AQD ITA +23’05’’
42. Eric MUHOZA RWA RWA +24’19’’
43. Didier MUNYANEZA RWA RWA +26’43’’
44. Jonathan VERVENNE SQD BEL +26’44’’
45. Jan KINO SQD BEL +26’57’’
46. Zeray Nahom ARAYA ERI ERI +27’38’’
47. Patrick BYUKUSENGE JIT RWA +28’12’’
48. Lorenz VAN DE WYNKELE LDD BEL +29’06’’
49. Anze RAVBAR* UAZ SLO +29’20’’
50. Alexander SALBY BWB DEN +29’30’’
51. Baptiste VADIC TEN FRA +30’31’’
52. Sébastien VAN POPPEL BWB BEL +32’07’’
53. Christopher ROUGIER LAGANE MRI MRI +34’36’’
54. Amir Jafare TAHA* ETH ETH +35’29’’
55. Shemu NSENGIYUMVA MSR RWA +37’23’’
56. Ronan AUGE* CGF FRA +39’18’’
57. Manuel PENALVER ANIORTE PTK ESP +42’09’’
58. Itamar EINHORN IPT ISR +42’20’’
59. Ben ASKEY* CGF GBR +43’26’’
60. Tars POELVOORDE* LDD BEL +44’14’’
61. Dillon GEARY RSA RSA +46’10’’
62. Alexandre VINOKUROV AQD KAZ +46’23’’
63. Daniel LOUBSER RSA RSA +48’23’’
64. Eric KRÖS RSA RSA +52’06’’
65. Gay SAGIV IPT ISR +55’52’’
66. William PIAT MRI MRI +56’36’’
67. Henri Alexandre MAYER MRI MRI +58’25’’
68. Ayoub SAHIRI ALG ALG +58’51’’
69. Jelle HARTEEL SQD BEL +59’16’’
70. Tyler LANGE RSA RSA +1h06’42’’
71. Solomon MEKURIA* ETH ETH +1h09’36’’
72. Gregory MAYER MRI MRI +1h13’22’’
73. Joseph ARERUYA JIT RWA +1h18’19’’
74. Viachaslau SHAPKOUSKI* MSR *** +1h36’25’

Andi mafoto yaranze isiganwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka