#TdRwanda2024: Jhonatan Restrepo Valencia yegukanye agace Huye-Rusizi (Amafoto)

Umunya-Colombia Restrepo Valencia yegukanye agace Huye-Rusizi, kaba agace ka karindwi muri rusange muri Tour du Rwanda

Ni isiganwa ryatangiwe n’abakinnyi 92, nyuma y’uko ku munsi w’ejo abakinnyi babiri batabashije gusoza isiganwa.

Abasiganwa bagitangira gusohoka umujyi wa Huye, abakinnyi batatu ni bo bahise batoroka abandi, abo Mugalu (May Stars), Munyaneza Didier (Rwanda) na Geary (South Africa).

Kuri Kilometero 10, berekeza i Cyizi Maraba, aba bakinnyi baje kwiyongeraho Habteab wa Bike Aid, mbere y’uko bagera i Nyamagabe, Etienne Tuyizere wa Java Inovotec yaje gufata ab’imbere, isiganwa ritangira kuyoborwa n’abakinnyi batanu.

Abakinnyi b’ikipe ya Soudal-Quickstep bakomeje kuyobora igikundi cya kabiri nk’uko byagenze ku munsi w’ejo.

Ni isiganwa ryanyuze mu ishyamba rya Nyungwe
Ni isiganwa ryanyuze mu ishyamba rya Nyungwe

Muri kilometero 30 za nyuma, Umunya-Israel Itamar Einhorn wari wambaye Maillot Jaune yagerageje gukurikira abakinnyi bari imbere, ariko ntibyatinda kuko igikundi cya kabiri cyamucungiraga hafi.

Itamar Einhorn wari wambaye Maillot Jaune yagowe n'ibirometero bya nyuma ahita ayitakaza
Itamar Einhorn wari wambaye Maillot Jaune yagowe n’ibirometero bya nyuma ahita ayitakaza

Barenze i Ntendezi ubwo haburaga ibirometero 11, umubiligi William Lecerf wa Soudal QuickStep yaje gushyira igare imbere asiga bagenzi be, aho ku rutonde rusange rw’ejo yari ku mwanya wa kabiri.

Jhonatan Restrepo ukinira Polti-Kometa yo mu Butaliyani, yaciye abandi mu rihumye mu gikundi cy’abakinnyi benshi batanguranwaga kwambuka umurongo, ahita yegukana agace k’uyu munsi.

Umuholandi Pepijn Reinderink ukina mu ikipe ya Soudal-QuickStep ni we waje guhita ayobora urutonde rusange nyuma y’umunsi wa gatatu, ahita yambara maillot jaune.

Umunyarwanda waje ku mwanya wa mbere uyu munsi, ni Mugisha Moise waje nyuma y’amasegonda 7, inyuma y’umunya-Colombia Restrepo Valencia waje ku mwanya wa mbere.

Ku rutonde rusange n’ubundi Mugisha Moise ni we munyarwanda uri imbere, aho n’ubundi arushwa n’uwa mbere amasegonda 7.

Uko abakinnyi bakurikiranye kuva Huye-Rusizi
Uko abakinnyi bakurikiranye kuva Huye-Rusizi
Urutonde rusange nyuma y'iminsi itatu
Urutonde rusange nyuma y’iminsi itatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka