U Rwanda rutsinze Mali, rutahana umwanya wa 7

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa 7 n’uwa 8, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yihereranye Mali iyitsinda ibitego 30-29.

Ikipe y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 18 muri Handball n'abatoza bayo
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 muri Handball n’abatoza bayo

Mu mukino utari woroshye ku mpande zombi, ikipe y’u Rwanda yatangiye iyoboye umukino aho yabanje gutsinda ibitego 3-0, nyuma u Rwanda ku munota wa kabiri w’umukino ruza guhita ruvunikisha kapiteni wabo Karenzi Yannick wasaga nk’aho ari we ikipe yubakiyeho.

Bamwe mu banyarwanda baba muri Mali bari baje gushyigikira ikipe
Bamwe mu banyarwanda baba muri Mali bari baje gushyigikira ikipe
Abakinnyi b'u Rwanda bashakisha uko banyura mu rukuta rwa Mali
Abakinnyi b’u Rwanda bashakisha uko banyura mu rukuta rwa Mali

Ikipe y’u Rwanda yakomeje kwihagararaho iyobora umukino, aho abakinnyi barimo uwitwa Mbesutunguwe Samuel wanatsinze ibitego byinshi muri uyu mukino (10), bakomeje kwihagararaho kugeza igice cya mbere kirangiye u Rwanda rufite ibitego 17-15.

Karenzi Yannick w'u Rwanda wahise avunika ku munota wa kabiri w'umukino
Karenzi Yannick w’u Rwanda wahise avunika ku munota wa kabiri w’umukino

Mu gice cya kabiri cy’umukino amakipe yombi yakomeje guhatana, gusa u Rwanda rukomeza kugenda imbere, aho ndetse rwaje no kurusha Mali ibitego bine, ariko muri rusange umukino uza kurangira u Rwanda rutsinze uyu mukino ku bitego 30-29.

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Felicitations!!ku ikipe yose.nokubatoza bravo! Nabakuru babo babonereho dukeneye insinzi.

ErickyNsengimana yanditse ku itariki ya: 9-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka