Maroc yatsinze u Rwanda, umutoza ashima intambwe rwateye

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Maroc yashimye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho, nyuma y’aho yarutsinze ibitego 29-21, mu gikombe cy’Afurika cya Handball kiri kubera muri Mali

U Rwanda rwatangiye rufite ishyaka
U Rwanda rwatangiye rufite ishyaka

Mu mukino wo guhatanira imyanya ya 5 na 6, ikipe y’igihugu ya Maroc y’abatarengeje imyaka 18 yatsinze iy’u Rwanda ibitego 29-21, aho igice cya mbere cy’umukino cyari cyarangiye Maroc iri imbere n’ibitego 18-10.

Igice cya mbere cyarangiye ari 18-10
Igice cya mbere cyarangiye ari 18-10

Uyu ni umwe mu mikino abakinnyi ndetse n’abatoza b’u Rwanda binjiyemo bafite icyizere cyo kwitwara neza, aho bari batangarije Kigali Today ko uyu mukino banawutsinzwe batari bwongere gutsindwa ibitego byinshi nk’uko byagenze mu mikino yabanje, kuko bumvaga hari byinshi bamaze kwigira muri aya marushanwa.

Nyuma y’uyu mukino, twegereye umutoza w’ikipe ya Maroc, uyu akaba ari mwarimu muri Kaminuza mu ishami rya Siporo, adutangariza ko yishimiye intambwe yabonye u Rwanda rumaze gutera, arugira inama ko rwashaka imikino mpuzamahanga myinshi kuko abona ko mu minsi iri imbere ruza kuba rufite ikipe nziza.

“ Twari twakoresheje imbaraga nyinshi ku mukino mwinshi wa Tunisia, byatumye tunagira imvune, gusa ikipe yacu irasa nk’iri hejuru gake ku rwego rw’u Rwanda, mu gihe ikipe y’u Rwanda ari ikipe yazamutse cyane hagati muri iri rushanwa"

"Ni ikipe ihagaze neza bigaragara ko yatangiye kugenda yiyubaka, kugira ngo ugire ikipe nziza bisaba gukora cyane, amakipe menshi muri Afurika yibanda mu gutegura ikipe nkuru, akibagirwa amakipe y’abakiri bato, kandi ni ryo shingiro ry’iterambere, iyi kipe y’u Rwanda ni ikipe bigaragara ko iramutse ishakiwe imikino mpuzamahanga myinshi yaba ikipe nziza” Abdelmajid Zaouli, Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Maroc U19.

Ku ruhande rw’umutoza w’u Rwanda Ngarambe François Xavier, we yatangaje ko wamushimishije, by’umwihariko ko abona ikipe ye itangiye gutinyuka, akaba abona habura ubunararibonye gusa

Yagize ati "Uno mukino ku ruhande rwanjye uranshimishije, biragaragara ko aba bana batangiye gutinyuka abarabu kuko barabarusha ibaraga, igihagararo, uyu mukino ugaragaje ko nabo hari urwego bashobora kugeraho"

"Abana twabumvishije ko abarabu nta kintu kidasanzwe batandukaniyeho usibye uruhu, ubu twatangiye no gutegura kwitwara neza ku mukino wa Mali n’ubwo iri iwayo ariko turi gushyiramo imbaraga ngo tuzawutsinde"

Nyuma y’uyu mukino, u Rwanda ruza gukina umukino warwo wa nyuma muri aya marushanwa kuri uyu wa Kane, aho ruza kuba rukina n’ikipe ya Mali guhera ku i Saa Saba z’amanywa za Bamako, ari nazo Saa Cyenda za Kigali.

Uko umukino wagenze mu mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikipe yu Rwanda ko mbona arabana? Nibabashirireho championat yabo bazabikora

eto yanditse ku itariki ya: 8-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka