Kenya yatsinze u Rwanda yegukana igikombe mu mikino ya Gisirikare

Mu mikino ya gisirikare iri kubera mu Rwanda, Kenya yatsinzeu Rwanda ihita yegukana igikombe mu mukino wa Handball

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri kuri Stade Amahoro habaereye umukino wa nyuma wa Handball mu mikino ya gisirikare, aho u Rwanda rwahuye na Kenya maze Kenya itsinda u Rwanda ibitego 32-26.

Kenya nyuma yo kwambikwa imidali ya zahabu
Kenya nyuma yo kwambikwa imidali ya zahabu

Uyu mukino u Rwanda rwawinjiyemo rusabwa gutsinda Kenya byibuze ku kinyuranyo cy’ibitego 9 kugira ngo rubashe kurangiza ku mwanya wa mbere, ariko ntibyaje gukunda kuko iyi kipe ya Kenya yaje kurangiza uyu mukino irusha u Rwanda ibitego 6, bituma u Rwanda rusoza amarushanwa ku mwanya wa gatatu.

Ikipe y'u Rwanda ntiyishimiye imisifurire
Ikipe y’u Rwanda ntiyishimiye imisifurire

Uko abakinnyi bagiye begukana ibihembo ku giti cyabo

Umukinnyi mwiza w’irushanwa(MVP): Mutuyimana Gilbert (Rwanda)
Umunyezamu mwiza mu irushanwa: Edwin Atsango (Kenya)
Uwatsinze ibitego byinshi: Frank Kiplangat (Kenya)

Andi mafoto

Maj Gen Jacques Musemakweli, yashimiye ibihugu byose byitabiriye uko byitwaye muri aya marushanwa
Maj Gen Jacques Musemakweli, yashimiye ibihugu byose byitabiriye uko byitwaye muri aya marushanwa
Arishimira umudali wa Zahabu
Arishimira umudali wa Zahabu
Kenya yari isoje amarushanwa itsinze imikino yose
Kenya yari isoje amarushanwa itsinze imikino yose
Ikipe ya Uganda (UPDF) yaje ku mwanya wa kabiri
Ikipe ya Uganda (UPDF) yaje ku mwanya wa kabiri
Umusifuzi na we yambitswe umudali
Umusifuzi na we yambitswe umudali
Maj Gen Jacques Musemakweli, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka ni we wambitse aya makipe imidali
Maj Gen Jacques Musemakweli, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka ni we wambitse aya makipe imidali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

oyeeee kuri Kenya
courage kuri APRHC y’uRwanda

paccy meneur yanditse ku itariki ya: 17-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka