APR HC na Police HC zigiye guhurira ku mukino wa nyuma wa ECAHF

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro harakinwa umukino wa nyuma mu irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’I Burasirazuba no hagati (ECAHF)

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe arindwi arimo ane y’abagabo Ari yo APR HC, Police HC na Gicumbi Hc zo mu Rwanda na Nyuki yo muri Zanzibar, mu gihe mu bagore hitabiriye amakipe atatu gusa arimo UR Rukara na The Winners zo mu Rwanda, ndetse na Nairobi Water yo muri Kenya.

APR HC na Police HC zigiye gucakirana ku mukino wa nyuma
APR HC na Police HC zigiye gucakirana ku mukino wa nyuma

Nyuma yo gukina imikino y’amajonjora aho buri kipe yahuraga n’indi, APR HC ni yo yayisoje iri ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda imikino yose, igakurikirwa na Police yatsinzwe rimwe, aya makipe abiri ya mbere akaba agomba guhurira ku mukino wa nyuma kuri uyu wa Gatandatu guhera Saa sita z’amanywa.

Mu bakobwa, ikipe ya Nairobi Water yo muri Kenya yatsinze imikino yayo ibiri, irahurira ku mukino wa nyuma na UR Rukara yasoje ku mwanya wa kabiri, mu mukino uzatangira Saa ine zuzuye ku bibuga biri inyuma ya stade Amahoro.

Iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 38, umwaka ushize ubwo ryaberaga muri Zanzibar ryari ryegukanwe na Police yo muri DR Congo, yanaritwaye 2017 ribera I Dar es Salam, 2016 iritwarira I Nairobi, mu gihe Police yo mu Rwanda yaritwaye 2015 ubwo ryaberaga mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka