APR HC na Gicumbi zitwaye neza ku munsi wa mbere wa ECAHF (AMAFOTO)

Irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati muri Handball (ECAHF), APR na Gicumbi zatsinze imikino ya mbere

Mu mikino yabaye ku munsi wa mbere, yabimburiwe n’umukino wahuje ikipe ya Gicumbi ya HC yo mu Rwanda, aho yaje gutsinda ikipe yitwa Nyuki yo muri Zanzibar ibitego 32 kuri 25.

Hakurikiyeho umukino w’abagabo wahuje Nairobi Water yo muri Kenya, aho yaje kwihererana The Winners yo mu Rwanda ibitego 43 kuri 13.

Umukino wari utegerejwe na benshi, wahuje APR HC na Police HC yo mu Rwanda, umukino amakipe yakomeje kugenda acungana ku bitego, warangiye APR iwutsinze ku bitego 38 kuri 37.

Gahunda yo kuri uyu wa Gatatu

Gicumbi HBT-APR HBC (13h30)-Abagabo
UR Rukara-Nairobi Water (14h30)-Abagore
Nyuki-Police HBC (16h00)-Abagabo

Amafoto ku mukino wa APR HC na Police

Gicumbi na AS Nyuki

Nairobi Water na The Winners

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka