Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Congo muri Mali- Amafoto

Mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball kiri kubera muri Mali, ikipe y’u Rwanda yanyagiwe na DR Congo ibitego 45-15 mu mukino wabimburiye iyindi

Mu mukino wabimburiye indi yose, mu mikino yatangiye uyu munsi taliki ya 02 nzeli kuzageza taliki ya 10 Nzeli 2016, muri Palais des Sports de Bamako, ikipe y’igihugu ya Republika iharanira Demokarasi ya Congo, yihereranye iy’u Rwanda iyitsinda ibitego 45-15.

Ikipe y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 18
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18

Ikipe y’u Rwanda ni yo yabanje igitego muri uyu mukino, gusa ikipe ya Congo iza guhita iyigaranzura ku buryo bugaragara, igice cya mbere cy’umukino kiza kurangira Congo itsinze ku bitego 22-7, naho umukino uza kurangira ari 45-15.

DR Congo y'abatarengeje imyaka 18
DR Congo y’abatarengeje imyaka 18

Nyuma y’uyu mukino Kigali Today inababereye uri Mali muri aya marushanwa, yegereye umutoza w’iyi kipe y’abatarengeje imyaka 18, adutangariza ko impamvu nyamukuru yatumye batsindwa, ari uko ikipe ya Congo bakinnye bigaragara ko barengeje cyane imyaka 18.

"Turabyakiriye, kuko urebye buri mukinnyi wabonaga afite imyaka 25, birangiye badutsinze kuko ni bakuru, buri wese azi icyo gukora ugereranije n’abacu bakiri bato, ubu tugiye kubaganiriza tukabereka ko bagomba gushira ubwoba, kuko uko iminsi ishira bazagera ku rwego rwiza kuko umuntu ni nk’undi" Mudaharishema Sylvestre, umutoza w’iyi kipe.

Ku ruhande rwa Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Karenzi Yannick yatangaje ko ibyo bari bashoboye babigerageje, ariko nawe atangaza ko iyi kipe yabarushije ibigango, akumva ko bazakomeza gukora ibishoboka ngo bitware neza mu minsi iri imbere.

Amafoto muri uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko ntimukihe gukosora ibintu byose bavandi. ubuwose first line twe ntitwayisomye? iryokosa se ririhe, ahubwo se ntihehe atagaragaje ubwoko bw, umukino? handball ntimwayisomye ku ntangiriro. asante kutugezaho amakuru meza nyakugirimana.

sam yanditse ku itariki ya: 3-09-2016  →  Musubize

Kwizera mbere yokwandika zurabanz usoma neza Amakuru canke injury.bavuze neza btomorako ugitangura gusom kur 1 er
linge anti’ handball

Jimmy yanditse ku itariki ya: 3-09-2016  →  Musubize

Ariko se ko mutavuga umukino uwariwo!?
Ni ukwifindurira?
Ni uw’amaguru? Ni volley ni basket ni uwuhe koko?

kwizera yanditse ku itariki ya: 2-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka