U Rwanda rutsinze Uganda rubona itike yerekeza Gabon

Ikipe y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 itsinze iya Uganda ihita ibona itike yo gukina igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon muri Werurwe 2017.

Ikipe y'u Rwanda ya Handball yatsinze iya Uganda
Ikipe y’u Rwanda ya Handball yatsinze iya Uganda

U Rwanda rutsinze Uganda ibitego 38-32, mu mukino wa nyuma w’amarushanwa yitwa IHF Challenge Trophy yaberaga Uganda muri Handball, kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2016.

Andi makipe nayo yaje kwifatanya n'u Rwanda kubyina intsinzi
Andi makipe nayo yaje kwifatanya n’u Rwanda kubyina intsinzi

Wari umukino wabayemo guhangana kudasanzwe kuri ibi bihugu bisanzwe bihangana mu mikino itandukanye, umukino watangiye ikipe ya Uganda ikuramo imipira ikomeye y’abakinnyi b’abanyarwanda, aho ndetse mu minota itatu ya mbere yari amaze gukuramo Penaliti eshatu z’u Rwanda.

Amakipe yakomeje kugendana mu bitego, ndetse buri imwe ikagera aho iyobora n’indi ikongera ikayicaho, gusa igice cya mbere cy’iminota 30 kiza kurangira u Rwanda rutsinze Uganda ibitego 18-16.

Mu gice cya kabir cy’umukino, ikipe ya Uganda yatangiye irusha u Rwanda ndetse iza no kuyirusha ibitego 3, nyuma u Rwanda ruza kongera kuyishikira, ariko amakipe yombi n’ubundi yakomeje kugendana ku bitego, gusa habura iminota 10 u Rwanda rwaje kurusha bigaragara ikipe ya Uganda amayeri yo gutsinda, bigera n’aho iyirusha ibitego 7, gusa umukino wo uza kurangira u Rwanda rutsinze ibitego 38 kuri 32 bya Uganda.

Andi mafoto

Wari umukino utoroshye, umunyezamu wa Uganda yatangiye akuramo Penaliti z'u Rwanda
Wari umukino utoroshye, umunyezamu wa Uganda yatangiye akuramo Penaliti z’u Rwanda
Baririmba indirimbo yubahiriza igihugu nyuma yo kwegukana intsinzi
Baririmba indirimbo yubahiriza igihugu nyuma yo kwegukana intsinzi
Igikombe amakipe yombi yahataniraga
Igikombe amakipe yombi yahataniraga
Izamu u Rwanda rwasorejemo ...
Izamu u Rwanda rwasorejemo ...
Byari ibyishimo bivanze n'amarira nyuma yo kwegukana iki gikombe
Byari ibyishimo bivanze n’amarira nyuma yo kwegukana iki gikombe
Ntabanganyimana Antoine, Umutoza mukuru w'iyi kipe yishimiye iki gikombe
Ntabanganyimana Antoine, Umutoza mukuru w’iyi kipe yishimiye iki gikombe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Umwaka mushya wa2017.biragaragara ko bikwiye guha agaciro abahanzi nyarwanda ,kubera ko bashoboye.kandi murabona ko amashusho ya The Ben abigaragaza kandi nawe byatumye umufuka we urumbukirwa nibiwujyamo.mboneye ho no gushimira

Emile yanditse ku itariki ya: 2-01-2017  →  Musubize

Ni byiza kuba batsinze gusa bamwe bafite imyaka myinshi

alias yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Ni byiza, nubwo imyaka yabo ari myinshi kuri bamwe.

hhhh yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Congs ku ikipe yacu! Icya Africa Nacyo muzakizana

FN yanditse ku itariki ya: 21-12-2016  →  Musubize

Congs ku ikipe yacu! Icya Africa Nacyo muzakizana

FN yanditse ku itariki ya: 21-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka