U Rwanda rutsinze Sudani rubona itike ya ½ cy’irangiza

Mu mukino wa mbere u Rwanda rwakinnye kuri iki cyumweru, rwatsinze Sudani y’Amajyepfo yaraye itewe mpaga na Uganda, bituma rubona itike ya ½ cy’irangiza.

Ikipe y'u Rwanda yamaze kubona itike ya 1/2
Ikipe y’u Rwanda yamaze kubona itike ya 1/2
Ikipe ya Sudani y'Amajyepfo
Ikipe ya Sudani y’Amajyepfo

Ni umukino watangiye ukererewe, nyuma y’aho uwagombaga kubanziriza wahuje u Burundi na Tanzania wamaze akanya wahagaze kubera imvura, uwo mukino waje kurangira u Burundi butsinze Tanzania ibitego 24-23.

U Rwanda rwakomeje kuyobora kuva umukino utangiye kugeza urangiye
U Rwanda rwakomeje kuyobora kuva umukino utangiye kugeza urangiye

Muri uyu mukino w’u Rwanda, abakinnyi b’u Rwanda basabwaga byibuze gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 10, kugira ngo rurare ruyoboye itsinda, bitewe n’ibitego 10 bya mpaga Uganda yari yateye Sudani y’Amajyepfo kubera gutinda kugera muri Uganda.

Tuyishime Zacharie ashaka uko atsinda igitego
Tuyishime Zacharie ashaka uko atsinda igitego

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rutsinze Sudani y’Amajyepfo ibitego 23-15, naho umukino wose uza kurangira u Rwanda rutsinze ibitego 44-30, bituma abakinnyi b’u Rwanda bahita babona itike yo kuzakina ½ cy’irangiza, rukazamenya uwo bazahura nyuma y’umukino wa nyuma mu itsinda.

Kuri uyu wa mbere, u Rwanda ruraza gukina umukino wa nyuma mu itsinda rya kabiri n’ikipe ya Uganda, izatsinda ikazazamuka ari iya mbere mu itsinda, gusa aya makipe aramutse anganyije u Rwanda rwaba urwa mbere mu itsinda bitewe n’ikinyuranyo cy’ibitego.

Andi mafoto yaranze uyu mukino

Umukino wasifuwe n'abasifuzi bo muri Congo Brazzaville
Umukino wasifuwe n’abasifuzi bo muri Congo Brazzaville
Aha umunyezamu yari abashije gukuramo neza uyu mupira
Aha umunyezamu yari abashije gukuramo neza uyu mupira
Umukinnyi w'u Rwanda yagurutse ngo atere umupira neza
Umukinnyi w’u Rwanda yagurutse ngo atere umupira neza
Bagirishya Anaclet umutoza wungirije, aha inama abakinnyi mbere yo gutangira igice cya kabiri
Bagirishya Anaclet umutoza wungirije, aha inama abakinnyi mbere yo gutangira igice cya kabiri
Bisaba amayeri menshi ngo igitego kiboneke
Bisaba amayeri menshi ngo igitego kiboneke
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka