Guhera kuri uyu wa Gatandatu muri Uganda Christian University iherereye Mukono muri Uganda, hari kubera irushanwa rya Handball rihuza amakipe y’abatarengeje imyaka 20 mu bagabo n’abagore, aho u Rwanda ruhagarariwe n’ikipe y’abagabo.
- Ikipe y’u Rwanda irakina umukino wa mbere uyu munsi
Ku i Saa cyenda za Uganda (Saa munani zo mu Rwanda), ikipe y’u Rwanda iraza kuba ikina umukino wayo wa mbere mu itsinda rya kabiri irimo hamwe na Uganda na Sudani y’Amajyepfo.
Umukino wa mbere muri iri tsinda wagombaga guhuza Uganda na Sudani y’Amajyepfo, ariko Sudani itinda kuhagera biyiviramo no guterwa mpaga y’ibitego 10-0, biha amahirwe ikipe ya Uganda yo kurara iyoboye itsinda mu gihe u Rwanda rutarakina na Sudani.
- Abakobwa ba Kenya bagaragaje urwego ruri hejuru y’urwa Tanzania
Mu mikino yaraye ibaye, ikipe ya Kenya yatsinze Tanzania ibitego 41-15 mu bakobwa , naho mu bagabo Kenya itsinda u Burundi ibitego 37 kuri 20.
Amwe mu mafoto yaranze umunsi wa mbere






Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|