Shampiyona y’umukino wa Handball yarakomeje mu mpera z’icyumweru

Ku cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2015 Shampiyona y’umukino w’intoki wa Handball yarakomeje ku munsi wayo wa kabiri, aho ikipe ya Police Handball Club isanzwe ifite igikombe yanyagiye ikipe ya GS Rambura.

Imikono yo ku munsi wa kabiri wa Shampiyona yose yabaye ku cyumweru kuko ku wa gatandatu habaye umuganda usoza ukwezi kwa gatatu.

Imikino yabaye ku munsi wa kabiri wa Shampiyona ya Handball

Collège Inyemeramihigo 19-21 APR
ES Urumuri 17-16 Kaminuza y’u Rwanda/ishami ry’uburezi
Police 52-17 Gs Rambura

APR na College Inyemeramihigo byari bihanganye ku cyumweru.
APR na College Inyemeramihigo byari bihanganye ku cyumweru.

Uko amakipe akurikirana nyuma y’umunsi wa kabiri

1. Police Amanota 6
2. APR Amanota 6
3. Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Huye amanota 3
4. ES Urumuri Amanota 3
5. College Inyemeramihigo Inota 1
6. Kaminuza y’u Rwanda/ishami ry’uburezi Inota 1
7. Gs St Aloys Inota 1
8. Gs Rambura Inota 1
9. Es KIGOMA 0
10. Gicumbi 0
11. Nyakabanda 0

APR HC na College Inyemeramihigo bakinnye mu mvura nyinshi.
APR HC na College Inyemeramihigo bakinnye mu mvura nyinshi.

Abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi

1. MUHAWENIMANA Jean Paul 20 (Police HC)
2. TUYISHIME Zacharie 17 (Police HC)
3. MUTUYIMANA Gilbert 16 (Police HC)

Biteganijwe ko Shampiyona izakomeza mu mpera z’iki cyumweru ubwo hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa gatatu, umukino utegerejwe na benshi ukazahuza ikipe ya Police HC ya mbere ku rutonde na APR Hc ya kabiri ku rutonde, n’ubwo zose zinganya amanota 6 ariko zigatandukanwa n’ibitego zizigamye.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nifuzako APR FC ko yagyakwisonga nsigayenitwa byumvuhore

nitwa byumvuhore yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka