Police yatsinze APR, yizera igikombe 55%

Ku munsi wa 5 wa Shampiona y’umukino wa Handball mu Rwanda, Police yatsinze APR Hc ibitego 40-38, biyiha icyizere cyo kwegukana igikombe

Ku kibuga giherereye kuri Maison des Jeunes Kimisagara, ikipe ya Police Hc yihimuye kuri APR Hc yaherukaga kuyitsinda mu marushanwa abiri baherukaga guhuriramo, ihita ndetse inakomeza kuyobora urutonde rwa Shampiona.

Umunyezamu wa Police Hc Junior Agunda ukomoka muri Kenya witwaye neza cyane muri uyu mukino
Umunyezamu wa Police Hc Junior Agunda ukomoka muri Kenya witwaye neza cyane muri uyu mukino

Mu mukino waranzwe no guhangana nk’ibisanzwe, igice cya mbere cyaje kurangira Police iri imbere n’ibitego 23-22, mu gice cya kabiri amakipe akomeza gukubana ari nako buri yose yanyuzagamo ikayobora umukino, ariko ikipe ya Police iza kumara umwanya munini ari yo igenda cyane imbere ya APR.

Muhawenayo Jean Paul wahoze muri Police yari yazitiwe cyane na bagenzi be bahoze bakinana
Muhawenayo Jean Paul wahoze muri Police yari yazitiwe cyane na bagenzi be bahoze bakinana
Umunyezamu wa APR Hc ahabwa iminota ibiri y'igihano ...
Umunyezamu wa APR Hc ahabwa iminota ibiri y’igihano ...

Uyu mukino kandi ufatwa nk’uw’umwaka, waje kugaragaramo amakrita atatu y’umutuku, harimo abiri yahawe APR (Uwitwa Nyirimanzi na Murwanashyaka Emmanuel uzwi nka Kabange), ndetse n’imwe ku ruhande rwa Police yahawe uwitwa Machine.

Umukino watanzwemo amakarita 3 y'umutuku
Umukino watanzwemo amakarita 3 y’umutuku
Nshimiyimana Alexis, umukinnyi wa APR Handball Club ni we watsinze ibitego byinshi muri uyu mukino
Nshimiyimana Alexis, umukinnyi wa APR Handball Club ni we watsinze ibitego byinshi muri uyu mukino

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Police Hc Ntabanganyimana Antoine yatangaje ko gutsinda uyu mukino bibahaye icyizere ko nka 55% bashobora kwisubiza iki gikombe banafite

Nyuma y'umukino abafana bateruye umutoza wabo
Nyuma y’umukino abafana bateruye umutoza wabo

Es Kigoma 36-29 ADEGI
Uwatsinze ibitego byinshi: Ntambara Jean de Dieu bita Gatsibo watsinze 10 (ES kigoma).

Gs St Aloys 29-24 Gs Rambura

Uwatsinze byinshi :Bienvenue Uwambajimana watsinze 9 (GS Rambura)

Adegi 48-43 Urumuri
Uwatsinze ibitego byinshi: MINANI Theodore (ES Urumuri) & Urangwanimpuhwe
Guido(Adegi) buri wese yatsinze 14

Inyemeramihigo 54-27 Gs Rambura
Uwatsinze byinshi: Byiringiro Ibrahim watsinze 14 (Inyemeramihigo)

Police 40-38 APR
Uwatsinze byinshi: Nshimiyimana Alexis watsinze 10 (Apr)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gusa aya makipe yombi nabahanga niyo mpamvu iyo imwe itsinze India kibarigitangaza gikomeye pee!!! Kandi n’abatoza bazo nabahanga kuburyo bukomeye nabo gushimirwa

Nyirahabimana soline yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Inkuru ikoze neza pe.Ibyobyo match yari ishiraniro.Gusa ndabona amakipe y’ibigo by a secondaire atoroshye,Hari ikizere kubakinnyi barimo nkurikije uko yatsibdanye.

Mandela yanditse ku itariki ya: 21-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka