Police y’u Rwanda n’iya Uganda zegukanye ibikombe byo Kwibuka muri Handball

Ikipe ya Police y’u Rwanda mu bagabo, n’iya Police ya Uganda mu bagore ni zo zegukanye ibikombe byo kwibuka Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994

Guhera kuri uyu wa Gatandatu ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda haberaga imikino yo Kwibuka abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, by’umwihariko ababarizwaga mu mukino wa Handball.

Aya marushanwa yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Police ya Uganda mu bakobwa yaje kwegukana igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Gorillas Hc yo mu Rwanda ibitego 25-17.

Muhawenayo Jean Paul wa APR watsinze ibitego byinshi (25)
Muhawenayo Jean Paul wa APR watsinze ibitego byinshi (25)

Mu bagabo, ikipe ya Police y’u Rwanda yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Nyakabanda, iza guhura na APR Hc nayo yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Police ya Uganda, zaje guhura maze umukino urangira Police yegukanye igikombe inyagiye APR ibitego 36 kuri 21.

Uko ibihembo bitandukanye byagiye bitangwa

Abakobwa

Iya mbere: Police Uganda
Iya kabiri:Gorillas
Iya gatatu: Gs de la Salle
Uwatsinze ibitego byinshi: Ondoa Doreen (Police Uganda)
Umukinnyi mwiza mu irushanwa: Akongo Stella (Police Uganda)
Umunyezamu mwiza: Alima Nakianji (Police Ug)

 Akongo Stella ukina muri Police ya Uganda yatowe nk'umukinnyi w'irushanwa
Akongo Stella ukina muri Police ya Uganda yatowe nk’umukinnyi w’irushanwa

Abagabo

Iya mbere: Police Rwanda
Iya kabiri: APR
Iya gatatu: Police Uganda
Uwatsinze ibitego byinshi: Muhawenayo Jean Paul (APR), ibitego 25
Umukinnyi mwiza mu irushanwa: Tuyishime Zacharie (Police Rwanda)
Umukinnyi mwiza mu irushanwa: Junior Agunda (Police Rwanda)

Andi mafoto kuri iri rushanwa

Junior Agunda ufatira Police Hc yatowe nk'umunyezamu mwiza
Junior Agunda ufatira Police Hc yatowe nk’umunyezamu mwiza
Police Hc yishimira igikombe yari yanegukanye umwaka ushize
Police Hc yishimira igikombe yari yanegukanye umwaka ushize
Murwanashyaka Emmanuel uzwi nka Kabange muri APR Hc, yitambika ngo ashake igitego
Murwanashyaka Emmanuel uzwi nka Kabange muri APR Hc, yitambika ngo ashake igitego
Gukuramo umupira bisaba izindi mbaraga
Gukuramo umupira bisaba izindi mbaraga
Habanje gufatwa umunota wo kwibuka abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Habanje gufatwa umunota wo kwibuka abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bimwe mu bihembo byatanzwe
Bimwe mu bihembo byatanzwe
Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo muri Minispoc atanga ubutumwa muri iri rushanwa
Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo muri Minispoc atanga ubutumwa muri iri rushanwa
Akongo Stella wa Police Uganda, umukinnyi w'irushanwa mu bakobwa
Akongo Stella wa Police Uganda, umukinnyi w’irushanwa mu bakobwa
Alima Nakianji umunyezamu mwiza mu bakobwa
Alima Nakianji umunyezamu mwiza mu bakobwa
Umukinnyi wa Gorillas atera umupira
Umukinnyi wa Gorillas atera umupira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka