Police HC yihariye ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda uyu mwaka

Nyuma yo gutwara igikombe cyitiriwe Intwari ku cyumweru tariki 05/02/2012, Police Handball Club yesheje umuhigo wo kwegukana ibikombe byose bikomeye byakiniwe ku butaka bw’u Rwanda mu mukino wa Handball mu mwaka w’imikino wa 2011.

Iyi mikino ikinwa buri mwaka mu rwego rwo guha agaciro intwari z’u Rwanda no gutangiza ku mugaragaro umwaka w’umukino ya Handball, yitabiriwe n’amakipe atandatu y’abagabo n’abiri y’abagore.

Police Handball yatwaye igikombe cyitiriwe intwari imaze gutsinda ku mukino wa nyuma Ecole Secondaire de Kigoma ibitego 29 kuri 21.

Ecole secondaire ya Kigoma ni ikipe nshya muri shampiyona ya Handball ariko yatunguye benshi ubwo yageraga ku mukino wa nyuma ndetse Police HC ikayitsinda bigoranye.

Ecole Secondaire Kigoma yo mu Ruhango igizwe ahanini n’abakinnyi bahoze muri GS Saint Joseph ya Nyamasheke, yari mu itsinda rimwe na kaminuza y’u Rwanda na APR iba ari yo izamuka igera ku mukino wa nyuma. Irindi tsinda ryari rigizwe na Police, GS de la Salle na KIE.

Iki gikombe cyari cyaratwawe na APR umwaka ushize ariko uyu mwaka ntiyanabashije kugera ku mukino wa nyuma.

Mu rwego rw’abagore, APAPEKI Cyuru ni yo yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda KIE yari yaragitwaye umwaka ushize, mu mikino ibiri yahuje ayo makipe.

Bitewe n’uko mu bagore hitabiriye amakipe abiri gusa byabaye ngombwa ko akina umukino ubanza n’uwo kwishyura, maze APAPEKI itsinda KIE imikino yombi. Umukino ubanza wabaye ku wa gatandatu, APAPEKI yari yatsinze ibitego 22 kuri 18 naho uwo kwishyura itsinda ibitego 16 kuri 11.

Police HC mu bagabo na APEPEKI Cyuru mu bagore zakunze kwiharira ibikombe byakiniwe mu Rwanda mu mwaka ushize. Police yatwaye igikombe cya Shampiyona, itwara igikombe cy’u Rwanda none inatwaye icyitiriwe intwari.

Mu mwaka wa 2011 kandi ni nabwo, bwa mbere mu mateka yayo, Police HC yaserukiye u Rwanda i Dares Salaam muri Tanzania, mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu makipe yo mu karare ka Afurika yo hagati n’Iburasirazuba maze itahukana umwanya wa kane.
Biteganyijwe ko shampiyona ya handball y’uyu mwaka izatangira mu byumweru bibiri biri imbere.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka