Police HC yegukanye umwanya wa kane mu mikino yo mu karere

Police Handball Club yabaye iya kane mu marushanwa ahuza amakipe yo muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba yaberaga muri Tanzania.

Police HC yari ihagarariye u Rwanda nk’ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona y’igihugu, yesezerewe muri ½ cy’irangiza itsinzwe na mugenzi wayo AS Poloce yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 31 kuri 26.

Mu wundi mukino wa ½ cy’irangiza Cereals yo muri Kenya yanaje gutwara icyo gikombe, yasezereye Ngome yo muri Tanzania.

Ku mukino wa nyuma, Cereals yo muri Kenya yongeye kwisubiza igikombe yanatwaye umwaka ushize, itsinda AS Police ibitego 27 kuri 20.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Ngome yo muri Tanzania yatsinze Police HC yo mu Rwanda ibitego 33 kuri 22.

Nyuma yo gutahukana umwanya wa gatatu, kapiteni wa Police HC, Dismas Turatsinze, yadutangarije ko nubwo batabashije kugera ku mwanya wa nyuma ariko bahakuye ubumenyi busabafasha mu mikino itaha, dore ko bwari ubwa mbere bitabiriye amarushanwa nk’aya.

Yagize ati “Urebye uko twitwaye kurinda tugera muri ½ cy’irangiza, biratanga icyizere kuko hari amakipe asanzwe amenyereye amarushanwa twatsinze, ikindi kandi tuhigiye byinshi ku buryo ubutaha nizera ko tuziitwara neza kurushaho”.

Mu rwego rw’abagore, Cereals yongeye gutwara igikombe, bivuze ko zombi zizahagararira aka karere mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Maroc umwaka utaha.

Iyi mikino yasojwe kuri uyu wa gatanu yitabiriwe n’amakipe arindwi; Police HC yo mu Rwanda, AS Police yo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Nyuki na JKU zo muri Zanzibar, Ngome na Magereza zo muri Tanzania, Cereals yo muri Kenya na

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka