Police HC yegukanye igikombe cy’u Rwanda

Ikipe ya Police Handball Club yegukanye igikombe cy’u Rwanda (Coupe du Rwanda) nyuma yo gutsinda APR amanota 23-22 ku mukino wa nyuma wabereye muri SFB ku wa gatandatu tariki 15/12/2012.

Iri rushanwa risoza umwaka w’imikino ya Handball ryitabiriwe n’amakipe atandatu y’abagabo, maze Police FC yongera kugaragaza ubuhangange bwayo muri uwo mukino itsinda amakipe yose kugeza ku mukino wa nyuma.

Amakipe atandatu yitabiriye iryo rushanwa yari agabanyije mu matsinda abiri: irya mbere ririmo Police, Kigoma na SFB. Nyuma yo guhura hagati yayo yose, Police HC ni yo yagize amanota menshi, maze ihita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma na APR HC.

Mu itsinda rya kabiri hakomeje APR HC nyuma yo kurusha amanota Kaminuza y’u Rwanda na KIE zari kumwe nayo mu itsinda.

Umukino wa nyuma hagati ya Police na APR HC wagaragayemo imbaraga n’ishyaka ku mpande zombi, warangiye Police itsinze APR bigoranye ku manota 23 kuri 22.

Police FC yabaye iya mbere yahawe igikombe n’imipira ibiri yo gukina, APR yabaye iya kabiri na SFB yabaye iya gatatu zihabwa umupira umwe wo gukina.

Umuyobozi wungirije mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, Antoine Ntabanganyimana, avuga ko ibihembo byabaye bitoya kuko batabashije kubona abaterankunga.

Iri rushanwa ubusanzwe ryitabirwa n’amakipe y’abagabo ndetse n’abagore, ariko iry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abagabo gusa, kuko ngo amakipe menshi y’abagore yatumiwe ariko akanga kwitabira.

Ntabanganyimana avuga ko impamvu yatumye ayo makipe atitabira ari uko agizwe ahanini n’abanyeshuri kandi ubu bakaba bari mu biruhuko, bikaba byaragoranye ko amakipe y’ibigo bakinira abohereza.

Nyuma y’igikombe cya shampiyona, Police Handball Club yatwaye igikombe cy’u Rwanda, ikaba yarihariye ibikombe hafi ya byose byakiniwe mu Rwanda kuko mu marushanwa atandatu yabaye muri uyu mwaka w’imikino, Police FC yagekanyemo ibikombe bine.

N’ubwo ariko yagiriye ibihe byiza mu Rwanda, Police HC ntabwo yitwaye neza mu mikino y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika yabereye muri Maroc, kuko yarangije irushanwa iri ku mwanya wa 16 ari nawo wa nyuma.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka