Police Handball Club yerekeje muri Maroc

Ikipe ya Police Handball Club yerekeje muri Maroc tariki 12/11/2012 aho igiye kwitabira imikino y’igikombe cya 34 gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, izatangira tariki 14-25/11/2012.

Muri iki gikombe kizitabirwa n’amakipe 16 y’abagabo, Police HC ihagarariye u Rwanda iri mu itsinda rya mbere ririmo Jeunesse Skikda yo muri Algeria, FAP yo muti Cameroon, Stade Mandji yo muri Gabon, Al Ahly yo muri Libya na Ittihad Riadhi Tanger yo muri Moroc.

Itsinda rya kabiri rigizwe na Zamalek yo mu Misiri, Etoile yo muri Congo, Al Nasser Club yo muri Libya, SOA yo muri Côte d’Ivoire na Mouloudia de Marrakech yo muri Moroc.

Itsinda rya gatatu rikaba ririmo JSK yo muri Algeria, Primeiro de Agosto yo muri Angola, El Ahly club yo mu Misiri , Esperance sportive de Tunis yo muri Tuniziya na Olympic Al Ouad yo muri Algérie

Nubwo bigaragara ko amakipe yo mu bihugu by’Abarabu ariyo menshi muri iri rushanwa bitewe n’uko ariyo akunze gutwara ibikombe ndetse n’umukino wa Handball muri ibyo buhugu ukaba warateye imbere ariko umutoza wa Police HC Alphonse Udahemuka avuga ko intego ibajyanye ari ukuza mu makipe ane ya mbere.

Mbere y’uko berekeza muri Maroc, Udahemuka yavuze ko ikipe yabo izakina nta gihunga ifite, igatsinda amakipe menshi ayisuzugura ko ari ikipe ntoya, dore ko ari ubwa mbere mu mateka ya Police HC yitabira irushanwa rikomeye kuri urwo rwego.

Mu rwego rwo kwitegura neza iryo rushanwa, Police HC yahisemo kureka kwitabira irindi rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu karere riherutse kubera muri Kenya, kugira ngo idatatanya imbaraga kandi bari bafite irushanwa rikomeye kurushaho.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka