KIE yatwaye igikombe cya Beach Handball

Ikipe ya KIE handball Club niyo yegukanye igikombe cya Handball ikinirwa ku mucanga (Beach Handball) nyuma yo gutsinda ikipe ya Police ya Rubavu ku cyumweru tariki 11/11/2012 ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu i Rubavu.

Mu makipe atandatu yari yitabiriye iryo rushanwa mu rwego rw’abagabo, KIE na Police ya Rubavu nizo zageze ku mukino wa nyuma, maze KIE itsinda Police amanota 2-0, yongera kwisubiza igikombe yari yaratwaye umwaka ushize.

Mu yandi makipe y’abagabo yitabiriye iryo rushanwa harimo SFB, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Stella Maris na Rubavu.

Mu rwego rw’abagore, amakipe atatu yari yitabiriye, Stella Maris y’i Rubavu niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma KIE kuri penaliti 6-5, nyuma yo kunganya amanota. Indi kipe yari yaje ariko ntibashe kugera ku mukino wa nyuma ni Rubavu.

Muri iri rushanwa kandi hanakinnye amakipe y’abana aho ikipe yitwa Only One yatsinze ku mukino wa nyuma abandi bana bitwa Ibisumizi. Andi makipe y’abana yakinnye iryo rushanwa ni Lion ndetse na New Vision.

Amakipe yabaye aya mbere muri buri cyiciro yahawe igikombe n’ibindi bihembo byatanzwe na Sulfo isanzwe itera inkunga iryo rushanwa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka