Karongi: Amashuri azahagararira akarere mu irushanwa ry’Iburengerazuba yamenyekanye

Mu marushanwa y’imikino y’intoki ya basketball, volleyball na handball yabereye mu mujyi wa Karongi ku cyumweru, hamenyakanye amashuri yatsinze azahagararira ako karere mu marushanwa azaba ku rwego rw’Intara mu murenge wa Birambo ku cyumweru tariki 14/09/2013.

Amashuli umunani ni yo yahuye mu mikino ya nyuma ya handball, volleyball na basketball mu karere ka Karongi, aho buri shuli ryari rihagarariwe n’ikipe y’abakobwa n’iy’abahungu.

Aha abanyeshuri barahatanira umwanya wo kuzaserukira akarere mu mukino wa volleyball
Aha abanyeshuri barahatanira umwanya wo kuzaserukira akarere mu mukino wa volleyball

Mu bakobwa, ikipe ya handball y’urwunge rw’amashuli rwa mutagatifu René yatsinze urwunge rw’amashuli rwa ESI Bisesero 9-1, mu bahungu urwunge rw’amashuli rwa mutagatifu René yatsinze mpaga ESI Bisesero itarabonetse ku kibuga.

Muri Volleyball y’abahungu, Urwunge rw’amashuli rwa Ruragwe rwatsinze ESI Mukungu amaseti 3-0, naho abakobwa b’urwunge rw’amashuli rwa mutagatifu Maria batsinda aba ESI Urumuri amaseti 3-0.

Muri basketball ikipe y’abahungu y’Urwunge rw’amashuli rwa Mutagatifu Joseph yatsinze iy’abahungu ba ESI Mububa 23-13, abakobwa b’urwunge rw’amashuli rwa Mutagati René batsinda abo mu rwunge rw’amashuli rwa Mutagatifu Maria 10-6.

Biteganyijwe ko imikino ya nyuma ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba izaba ku cyumweru tariki 14/09/2013 ku kibuga mberabyombi cya Birambo.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka