Wari umukino aya makipe yombi yari yahaye imbaraga, aho buri yose yarwaniraga ishyaka ryo kuzamuka mu itsinda ari iya mbere, kugira ngo zizahure n’ikipe yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere.
Mu mukino waranzwe no guhangana cyane, abasore b’u Rwanda batangiye bagaragaza imbaraga kurusha Uganda, bahita bayitsinda ibitego 3-0 mu minota ya mbere, gusa Uganda iza kwikosora igice cya mbere cy’iminota 30 kirangira amakipe yombi anganya ibitego 15-15.
Nyuma y’iminota 10 y’ikiruhuko, u Rwanda rwagarutse bigaragara ko rwakosoye amakosa yaruranze mu igice cya mbere yo guhusha ibitego byari byabazwe, ndetse no gutsindwa ibitego ku mashoti ya kure yaterwaga n’abakinnyi ba Uganda.
Umukino waje kurangira u Rwanda rutsinze Uganda ibitego 44-29, ruhita runafata umwanya wa mbere mu itsinda, aho kuri uyu wa Kabiri ruhura n’u Burundi muri ½ ku I Saa munani z’amanywa, ukazabanzirizwa n’uzahuza Uganda na Kenya Saa Sita z’amanywa ku isaha ya Kigali.
Nyuma y’uyu mukino, Antoine Ntabanganyimana yishimiye ko ibyo yasabye abakinnyi be babyubahirije, anatangaza ko agomba kwitegura cyane ikipe y’u Burundi kugira ngo agere ku mukino wa nyuma.
“ Amabwiriza twahaye abakinnyi bayubahirije, igice cya mbere cyatugoye kugira ngo twige uko ikipe ya Uganda ikina, abakinnyi batangiranye ubwoba aho barataga ibitego cyane, ndetse n’umunyezamu utabashaga kugarura imipira ya kure."
"Twaje hano dufite intego zo kwerekana ko u Rwanda rumaze kugera ku rwego rwiza muri Handball, umukino w’u Burundi tugomba kuwushyiramo imbaraga cyane, kuko ni yo ntambwe yo kugera ku mukino wa nyuma” Umutoza w’u Rwanda aganira na Kigali Today
Aya marushanwa ari kubera muri Uganda agahuza abatarengeje imyaka 20, biteganyijwe ko azasozwa kuri uyu wa Gatatu hakinwa imikino ya nyuma, ikipe izegukana iki gikombe ikazabona itike yo guhagararira aka karere mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon umwaka utaha hatagize igihindutse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|