Ikipe y’igihugu ya Handball yamaze gusezererwa mu mikino y’akarere ka 5

U Rwanda rwamaze gusezererwa mu mikino y’akarere ka gatanu iri kubera mu gihugu cya Ethiopia nyuma yo gutsindwa na Kenya 32-18 ku wa kane tariki ya 12/03/2015.

U Rwanda rwari mu itsinda rya mbere byabonekaga ko rikomeye cyane ryari rigizwe n’u Rwanda, Kenya na Uganda.

Mu mukino wa mbere u Rwanda rwatsinzwe na Uganda ibitego 37 kuri 22 mu gihe na none Kenya yari yatsinze Uganda 25-18, bituma Kenya iza ku mwanya wa mbere, Uganda iya kabiri maze u Rwanda ruza ku mwanya wa nyuma.

Abakinnyi bagize ikipe y'igihugu ya Handball yari yagiye muri Ethiopia.
Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu ya Handball yari yagiye muri Ethiopia.

Mu itsinda rya kabiri ryari rigizwe n’amakipe abiri ariyo u Burundi na Ethiopia, Abarundi babasha gutsinda Ethiopia ibitego 25 kuri 23.

Ku wa gatanu tariki ya 13/03/2015, Kenya n’u Burundi biraza kuba bihura mu mukino wa nyuma naho umwanya wa gatatu ugahuza Ethiopia na Uganda.

Iyi mikino yari mu rwego rwo guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino nyafurika (all African games) iteganijwe kuva 4-19/09/2015 muri Congo-Brazza-ville, ahazaba hanizirizwa imyaka 50 iyi mikino imaze iba cyane ko icyo gihugu ari nacyo cyari cyayakiriye ubwo yabaga ku nshuro ya mbere.

Ikipe y’igihugu ya Handball yaherukaga guhamagarwa ndetse no kwitabira amarushanwa mu mwaka wa 2005 ubwo yitabiraga irushanwa ryitwaga “IHF challenge trophy”.

Sammy Imanishimwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka