Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ikomeje imyitozo i Huye-Amafoto

Mu rwego rwo kwitegura igikombe kizabera muri Uganda guhera taliki ya 16 Ukuboza 2016, ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 ikomeje imyitozo i Huye

Kuriu uyu wa Kabiri Taliki 13 Ukuboza 2016 Kigali Today yasuye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino w’intoki wa Handball, aho abakinnyi 16 bari mu myitozo yo kwitegura igikombe kizahuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba, kikazahuza ibihugu bitandatu birimo n’u Rwanda.

Iyi kipe mu myitozo iri gukorera muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, yaje gukina umukino wa gicuti n’ikipe yari yatoranyijwe y’abakinnyi basanzwe bakina muri Shampiona y’u Rwanda, umukino warangiye ikipe y’igihugu itsinze abasigaye ibitego 40-31.

Uko byari byifashe mu mafoto

Umukino wabereye muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye
Umukino wabereye muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye
Mu mukino bahuragamo n'ikipe y'akinnyi bakina Shampiona y'u Rwanda
Mu mukino bahuragamo n’ikipe y’akinnyi bakina Shampiona y’u Rwanda
Abakinnyi basanzwe bakina Shampiona nabo bari bihagazeho
Abakinnyi basanzwe bakina Shampiona nabo bari bihagazeho
Ikipe y'abasanzwe bakina Shampiona
Ikipe y’abasanzwe bakina Shampiona
Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20
Ntabanganyimana Antoine, Umutoza mukuru w'iyi kipe
Ntabanganyimana Antoine, Umutoza mukuru w’iyi kipe
Bagirishya Anaclet, umutoza wungirije
Bagirishya Anaclet, umutoza wungirije
Abanyezamu mu myitozo
Abanyezamu mu myitozo
Ni umukino usaba imbaraga no guhangana
Ni umukino usaba imbaraga no guhangana
Nshimiyimana Alexis wiga mu ishuri ryisumbuye rya Kigoma
Nshimiyimana Alexis wiga mu ishuri ryisumbuye rya Kigoma

Ikipe y’igihugu yahamagawe

Bananimana Samuel
Tuyishime Daniel
Nshimiyimana Thimothe
Yves Kayijamahe
Bizimana Haruna
Niyonkuru Shaffy
Rwamanwa Viateur
Karenzi Yannick
Nshimiyimana Alexis
Muhawenayo Jean Paul
Murwanashyaka Emmanuel
Shumbusho Maliyamungu
Umuhire Yves
Nizeyumukiza Etienne
Tuyishime Zachary
Muhumure Elysée

Iyi kipe iri gutozwa na Ntabanganyimana Antoine afatanyije na Bagirishya Anaclet, iri mu itsinda rya kabiri ririmo Uganda, Sudani y’Amajyepfo, mu gihe irya mbere ririmo u Burundi, Kenya na Tanzania.

Imikino u Rwanda ruzakina

18/12/2016

15:00 Rwanda Vs South Soudan

19/12/2016

15:00 Uganda Vs Rwanda

1/2 :20/12/2016

13:00 1A Vs 2 B

15:00 1B Vs 2B

Taliki 21/12/2016

13:00: Umwanya wa gatatu

15:00: Umukino wa nyuma

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nubyuza pe gusa uyumukino nimwiza
muzawujyeze nahanu hose turawusha nubashyiremo ingufu

tuyushime samuel yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

Alias mwiriwehoneza iyicyipe yabatarengeje imyaka 20 imyitozo nimyiza ariko siko bose babikoraneza bosebagomba kugororoka bamwe barasimbuka sawa nibyiza ariko Bose nibasimbuke kugirango bitAzabagora bageze final

uwimana fedy dj max yanditse ku itariki ya: 15-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka