Handball- Police yongeye kwigaragaza mu irushanwa ry’Impano n’Impamba

Ikipe ya Police mu bagabo na Gorillas mu bagore ni zo zegukanye irushanwa ryakinwaga mu mpera z’icyumweru ryitiriwe Impano n’Impamba Handball Trophy.

"Impano n’Impamba Handball Trophy” ni igitekerezo cyagizwe na Twahirwa Alfred ukora muri Umurage Media Center aho akuriye ishami rijyanye no kwandika no gutunganya ikinamico Impano n’impamba mu majwi akabihuza n’uko asanzwe akunda Handball kuko ngo yayibayemo cyane ubwo yari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND). Ubu Twahirwa akaba ari nawe uhagarariye Gorillas Handball Club.

Gorillas Handball Club yabaye iya kabiri muri Shampiona ishize
Gorillas Handball Club yabaye iya kabiri muri Shampiona ishize
Yari yigaragaje mu kibuga
Yari yigaragaje mu kibuga
Mwendo yari yiganjemo abakiri bato
Mwendo yari yiganjemo abakiri bato
Gorillas yateguye irushanwa
Gorillas yateguye irushanwa
Rambura ntiyarenze amajonjora
Rambura ntiyarenze amajonjora
Police HC yihariye uyu mwaka w'imikino
Police HC yihariye uyu mwaka w’imikino

Iyi mikino yatangiye gukinwa kuwa gatandatu hakina abatarengeje imyaka 18, aho ikipe y’abana ya Duha CS ari yo yaje kuza ku isonga n’amanota icyenda igakurikirwa na Gorillas.

Bukeye bwaho ku cyumweru, hakurikiyeho imikini nyirizina yahuzaga amakipe y’abahungu, ahagaragaye abakinnyi basanzwe bakomeye muri uyu mukino mu cyiciro cya mbere.

Mu kibuga ryari ishiraniro
Mu kibuga ryari ishiraniro
Abasifuzi babikurikiraniraga hafi
Abasifuzi babikurikiraniraga hafi
Ibikombe byari byateguwe ku bwinshi
Ibikombe byari byateguwe ku bwinshi
Byatumye abakinnyi bagaragaza umukino mwiza
Byatumye abakinnyi bagaragaza umukino mwiza

Nyuma y’imikino y’amajonjora, ikipe ya Gorillas mu bakobwa yaje gutsinda Mwendo ku mukino wanyuma ihita itwara igikombe mu gihe mu bahungu Police Handball Club yo yatsinze Gorillas ibitego 30-22.

Umukinnyi waje guhiga abandi mu bakobwa yaje kuba Nadia uzwi nka Balloteri ukinira Gorillas mu gihe mu bahungu yabaye Rwamanywa Viateur wa ES Kigoma.

Umusore wa ESEKI ni we wahize abandi muri iri rushanwa
Umusore wa ESEKI ni we wahize abandi muri iri rushanwa
Inkumi ya Gorillas nayo ihiga izindi
Inkumi ya Gorillas nayo ihiga izindi

Uretse ibikombe, amakipe yitwaye neza ndetse n’abakinnyi banahawe amafaranga y’ishimwe, ikintu kitari gisanzwe gikorwa muri Handball.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka