Handball: Police yongeye gutwara APR igikombe cya Shampiona

Mu mukino wo kwishyura wahuje APR Hc na Police Hc, urangiye amakipe yombi anganya 31-31, bituma Police Handball Club ihita yegukana igikombe cya Shampiona

Kuri iki Cyumweru ku kibuga cya Maison des Jeunes Kimisagara, habereye umukino wafatwaga nk’uwa nyuma muri Shampiona y’umukino wa Handball, uhuza amakipe yakurikiranaga ku rutonde rwa Shampiona, aho Police yari iya mbere n’amanota 45, igakurikirwa na APR n’amanota 43.

Police Hc ikomeje kuba hejuru ya APR muri Handball iyi myaka
Police Hc ikomeje kuba hejuru ya APR muri Handball iyi myaka
APR ntiyabashije kubona ikinyuranyo cy'ibitego 3 yasabwaga
APR ntiyabashije kubona ikinyuranyo cy’ibitego 3 yasabwaga
Police Hc ihabwa inama n'abatoza
Police Hc ihabwa inama n’abatoza

Ikipe ya APR yari yatsinzwe na Police mu mukino ubanza, yasabwaga gutsinda byibuze ku kinyuranyo cy’ibitego 3, gusa si ko byaje kugenda kuko umukino waje kurangira amakipe yombi anganya ibitego 31-31, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye na bwo amakipe anganya 13-13.

Police ishakisha igitego
Police ishakisha igitego

Biteganyijwe ko Police Hc nyuma yo kwegukana iki gikombe, izagishyikirizwa ku wa Gatandatu, nyuma y’imikino yo gusoza Shampiona izwi ku izina rya Carré d’As izahuza amakipe ane ya mbere ari yo Police Hc, APR Hc, ES Kigoma na College Inyemeramihigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Police HC nikomerezaho yerekere Police FC uko batwara ibikombe nayo tuyifurize kugitwara kenshi
yikurikiranya

Estache yanditse ku itariki ya: 11-10-2016  →  Musubize

Police oyeeeeee!!!!!

Placide yanditse ku itariki ya: 10-10-2016  →  Musubize

BIRASHIMISHIJE CYANE KUBA DUSHOBOYE KWEGUKANA CHAMPIONNAT Y’IGIHUGU Y’UMUKINO WA HANDBALL INSHURO 3 ZIKURIKANA.2014,2015 NA 2016.NI IGIKORWA CY’INDASHYIGIKIRWA MU MATEKA YA HANDBALL MU RWANDA NO KURI POLICE Y’IGIHUGU MURI RUSNAGE.

COACH yanditse ku itariki ya: 9-10-2016  →  Musubize

Congrats to police handaball club, iyi kipe inyibutsa Lyon mu myaka yashize yabaye undisputed neza neza, nta gakipe gakoraho yaba hano mu rwanda no mu karere reka dutegereza amarushanwa mpuzamahanga twizera ko naho izitwara neza.

mike yanditse ku itariki ya: 9-10-2016  →  Musubize

Well done Police, iyi kipe rwose ikwiye gushimwa gutwara igikombe inshuro 3 yikurikiranya aba basore ba polisi ni abahanga saana tubifurije amahirwe masa mu mikino ny’Afrika

juma yanditse ku itariki ya: 9-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka