Handball:Police HC isoje imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere

Shampiona y’umukino wa Handball yasoje imikino yayo ibanza kuri iki cyumweru,aho ikipe ya Police Handball Club ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 30, mu gihe ikipe ya APR Hc iyirya isataburenge n’amanota 27

Kuri iki cyumweru nibwo hakinwe imikino ya nyuma y’ibirarane itarakiniwe igihe mu mikino ibanza ya Shampiona y’umukino wa Handball,aho indi mikino y’ibirarane isigaye izakinwa ubwo hazaba hakinwa imikino yo kwishyura iteganijwe gutangira taliki ya 11/07/2015.

Police HC ikomeje guhangana na APR HC muri iyi Shampiona
Police HC ikomeje guhangana na APR HC muri iyi Shampiona

Imikino y’ibirarane yabaye mu mpera z’iki cyumweru

Ku wa Gatandatu, taliki ya 27 Kamena 2015

GS ST ALOYS 25-0 Gicumbi (Gicumbi ntiyagaragaye ku kibuga)

Ku Cyumweru

Gs St Aloys 41-22 Nyakabanda

Uwatsinze ibitego byinshi :Niyishaka Jean Nepomuscene 9 Goals

GS St Aloys32-21 Cass

Uwatsinze ibitego byinshi : Harerimana J Baptiste (CASS) 10 Goals

Urutonde nyuma y’imikino ibanza

1.Police 30

2.APR 27

3.Es Kigoma 25

4 . Gs St Aloys 25

5.C.Inyemeramihigo 20

6.Es Urumuri 17

7.Gicumbi 15

8.Cass 14

9.CE 12

10.Nyakabanda 11

11.Gs Rambura 9

Ikipe ya APR Hc iheruka kwegukana irushanwa ryo kwibuka
Ikipe ya APR Hc iheruka kwegukana irushanwa ryo kwibuka

Abamaze gutsinda ibitego byinshi :

1.Nshimiyimana Alexis 100 (Es Kigoma)

2.Abayisenga Jean Pierre 71 (C. Inyemeramihigo )

3.Mutuyimana Gilbert 59 (Police)

4.Niyonkuru Shaffy 58 (St Aloys)

5.Tuyishime Zacharie 55 (Police)

Imikino isigaye

Nyakabanda na College Inyemeramihigo bazakina imikino ibiri hagati yabo

Gicumbi na Gs Rambura nabo bazakina imikino ibiri hagati yabo

Mu gihe imikino ibanza yamaze kugana ku musozo,hateregerejwe igikombe cyitiriwe Umunsi wo Kwibohora wizihizwa taliki ya 04 Nyakanga buri mwaka,aho iki gikombe (Liberation tournament) kizakinwa kuri iki cyumweru taliki ya 05 Nyakanga 2015

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka