Handball: Ikipe y’igihugu y’abakobwa U 19 batangiye imyitozo i Kigoma

Ikipe y’u Rwanda ya Handball mu bakobwa batarengeje imyaka 19, yatangiye imyitozo yitegura kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Congo Brazzaville kuva tariki 31/08/2013.

Iyo kipe itozwa na Ngarambe François Xavier na Bagirishya Anaclet bahoza bakina Handball, yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere tariki 05/08/2013 iyitangirira ahitwa i Kigoma mu karere ka Ruhango.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa handball mu Rwanda, Utabarutse Theogene, yadutangarije ko impamvu abo bakinnyi bitoreza kuri Ecole Secondaire ya Kigoma, ari uko bafatanya n’abandi bakinnyi bariyo mu myitozo, bo bakaba bitegura kujya mu mu mikino ihuza amashuri yo mu karere (FEASSA) izabera muri Uganda.

Mbere y’uko iyo kipe y’igihugu yerekeza muri Congo Brazzaville, izabanza kugaruka i Kigali aho izamara ibyumweru bibiri ihakorere imyitozo mbere y’uko ijya i Brazzaville tariki 30/8/2013.

Ikipe y'u Rwanda ya Handball mu bagore iri kumwe n'umutoza wayo Ngarambe Francois Xavier.
Ikipe y’u Rwanda ya Handball mu bagore iri kumwe n’umutoza wayo Ngarambe Francois Xavier.

Mu mikino y’igikombe cya Afurika, ikipe y’u Rwanda izaba yitabiriye iryo rushanwa bwa mbere izaba iri mu itsinda rimwe na Angola, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ndetse na Algeria.

Mu mukino wayo wa mbere uzaba tariki 01/09/2013, ikipe y’u Rwanda izakina na Angola, ukurikizeho Algeria, ikazasoreza kuru Repubulika iharaniar Demukarasi ay Congo tariki 03/09/2013.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda Theogene Utabarutse, unamenyereye cyane iby’uwo mukino yadutangarije ko n’ubwo itsinda u Rwanda rurimo rizaba rikomeye ariko asanga u Rwanda ruzagera kure muri iryo rushanwa.

Utabarutse yagize ati, « Ni itsinda rikomeye, ariko cyane cyane Angola. Gusa nkurikije uko ikipe yacu imeze nitegurwa neza, dushobora kuzabona umwanya wa kabiri mu itsinda uzatuma dukomeza mu irushanwa”.

Abakinnyi bari mu myitozo ni: Elizabeth Niyonizera, Esther Dushimimana, Aline Umugwaneza, Sounathia Icyimanimpaye, Jennifer Uwimpaye, Lucie Umuhoza, Louise Niyonsenga, Vestine Zaninka, Betty Nyirarukundo, Cecile uwitonze, Confiance Gatesi, Pelagia Muhawenimana.

Hari kandi Betty Yankurije, Bernadette Mukandahimana, Pascasie Mukamana, Claudine Nyiransabimana, Rose Iradukunda, valentine Nyirabizeyimana, Charlotte Uwizeyimana, Alphonsine Ingabire na Adeline Uwamahoro.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka