Handball: Hagiye gutegurwa ikipe y’igihugu y’abatarengeje 17

Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), ribifashijwemo n’impuguke iturutse mu ishyirahamwe ry’umukino wa handball ku isi (IHF) Prof. Hans-Peter Thumm, rigiye gutangira gutegura ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu bahungu no mu bakobwa.

Prof. Hans-Peter Thumm azamara amezi atatu mu Rwanda atoranya abana bazajya mu ikipe y’igihugu kandi azatanga n’amahugurwa ku batoza basanzwe bafite amakipe batoza; nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga mukuru wa FERWAHAND Alfred Twahirwa.

Abatoza bazahabwa amahugurwa, ni abasanzwe bari ku rwego rwa mbere n’urwa kabiri mu gutoza Handball. Nyuma yo guhabwa amahugurwa, bamwe muri abo batoza bazasigara batoza abana bazaba baratoranyijwe.

Prof.Hans-Peter Thumm uzatangira guhugura abatoza no guhitamo abana kuva tariki ya mbere Werurwe, kugeza tariki ya 10 Kamena uyu mwaka, azibanda ku bana bari hagati y’imyaka 12 na 17, biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Umunyamabanga wa FERWAHAND avuga ko mbere y’uko abo bana batangira gutoranywa, basabwa kubanza kwiyandikisha ku biro bya FERWAHANDA cyangwa se bakandikishwa n’ababyeyi babo cyangwa abayobozi b’ibigo bigamo mbere y’uko uku kwezi kwa Gashyantare kurangira.

Uyu mushinga wo gutoranya abana, uje nyuma y’undi mushinga wa ‘Handball at school’ wakozwe n’impuguke mpuzamahanga mu mukino wa Handball zizenguruka hirya no hino mu mashuri zigisha kandi zinakundisha uwo mukino abana.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka