Handball: Gicumbi yegukanye igikombe cy’umunsi w’intwari

Ku cyumweru tariki 03/02/2013 kuri Stade ya Musanze, ikipe ya Gicumbi Handball Club yegukanye igikombe cy’umunsi w’intwari itsinze Police HC ku mukino wa nyuma, naho ESI Mukingi itwara igikombe mu bagore.

Iryo rushanwa ryamaze iminsi ibiri ribera mu karere ka Musanze, ryitabiriwe n’amakipe umunani y’abagabo n’ane y’abagore.

Mu bagabo, Gicumbi HC yari mu itsinda rimwe na Police Handball Club, APR Handball Club ndetse na Police ya Rubavu. Nyuma yo gukina hagati yayo hakazamuka ebyiyi zagize amanota menshi, muri iri tsinda hazamutsemo Gicumbi HC na Police HC zijya muri ½ cy’irangiza.

Itsinda rya kabiri ryari rigizwe na ESI Kigoma, Kaminuza y’u Rwanda, KIE na Nyakabanda yagarutse muri shampiyona ya Handball nyuma y’igihe kirekire.

Muri iryo tsinda hazamutsemo ESI Kigoma na Nyakabanda zijya muri ½ cy’irangiza.
Muri ½ cy’irangiza, Gicumbi yatsinze Nyakabanda amanota 27-21, naho Police HC itsinda ESI Kigoma amanota 29-28.

Umukino wa nyuma wari ukomeye cyane, wahuje Gicumbi na Police HC. N’ubwo Police HC yatwaye ibikombe hafi ya byose byakiniwe mu mwaka ushize, Gicumbi yahagaritse umuvuduko wayo iyitwara igikombe iyitsinze bigoranye amanota 28-26.

Mu bagore, amakipe yose uko ari ane yitabiriye iryo rushanwa, yarahuye hagati yayo.
Amakipe yitabiriye iryo rushanwa ni ESI Mukingi, Duha Complex School, APAPEKI Cyuru na GS Saint Vincent Muhoza.

Nyuma yo guhura no kubara amanota amakipe yose yabonye, ESI Mukingi yari yatsinze amakipe yose, yahise iba iya mbere maze yegukana igikombe. Gicumbi na ESI Mukingi zegukanye ibikombe mu bagabo no mu bagore, zahawe igikombe n’imipira yo gukina. Police Handball Club ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize.

Uretse kwizihiza umunsi w’intwari, iri rushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), rinagamije gufasha amakipe kwitegura shampiyona, amenyereza abakinnyi bashya, anagerageza abakinnyi ashaka kugura.

Umuyobozi wungirije wa FERWAHAND, Antoine Ntabangamyimana, yadutangarije ko shampiyona izatangira muri Werurwe uyu mwaka, gusa ngo ntabwo barashyiraho itariki ntakuka.

Ntabanganyimana avuga ko itariki nyayo izamenyekana nyuma y’inama y’inteko rusange ya FERWAHAND iteganyijwe tariki 16/02/2013, ikaba ari nayo izigirwamo imigendekere yose y’uyu mwaka w’imikino muri Handball.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mukino wa HANDBALL ni mwiza cyane kandi biragaragara ko GICUMBI yongeye kuwubonekamo bityo ntizasubire inyuma cyane ko mu mateka yawo butya aba i GICUMBI.HANDBALL IS MY CHOISE

HABINSHUTI Robert yanditse ku itariki ya: 5-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka