Handball: Amakipe ahagarariye u Rwanda i Nairobi akomeje gushakisha imidali

Kuva ku wa gatandatu tariki 18/03/2012 , amakipe y’u Rwanda y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 20 muri handball bari mu gihugu cya Kenya mu marushanwa y’akarere agamije gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.

Muri iyo mikino ibera muri Gymnase Moi International Sports Center i Kasarani, imyitwariye y’ayo makipe ni imvange kuko rimwe ziratsindwa ubundi zigatsinda cyangwa se zikananganya.

Mu rwego rw’abahungu, umukino wa mbere ikipe y’u Rwanda itozwa na Slyvestre Shema Mudahari yatsinzwe na Uganda amanota 33 kuri 30. Umukino wa kabiri u Rwanda rwanganyije na Kenya amanota 26 kuri 26, baraza gukina na Tanzania kuri uyu wa gatatu tariki 21/03/2012 saa mbiri z’ijoro.

Mu rwego rw’abagore, umukino wa mbere u Rwanda rwatsinze Tanzania amanota 38 kuri 6. Umukino wa kabiri u Rwanda rwatsinzwe na Kenya amanota 20 kuri 26 ya Kenya. Kuri uyu wa gatatu, abakobwa bafite ikiruhuko bakazongera gukina ku wa kane.

Amakipe y’u Rwanda yagowe cyane no gukinira muri Gymnase kuko batayimenyereye akenshi ugasanga banyerera; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga uhoraho mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda. Anaclet Bagirishya.

Igikombe giheruka, mu bahungu cyakiniwe i Burundi maze icyo gihugu kiranacyegukana. Mu bakobwa cyegukanwe n’u Rwanda mu mikino yari yabereye i Kigali umwaka ushize.

Ku rwgo rw’Afurika, ikipe y’u Rwanda y’abakobwa itozwa na Xavier Francois Ngarambe, yatwaye umwanya wa kane mu mikino yabereye i Kigali naho igikombe cyegukanywe na Congo Brazzaville.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka